Ambasaderi w’u Burundi mu muryango w’Abibumbye(Loni), Shingiro Albert yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiriza ko cyakozweho na Jenoside [yakorewe Abatutsi], (Un pays qui se dit victime du Genocide) yamaganirwa kure n’Umujyanama wa mbere wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Bwana Robert Kayinamura.
Byabereye i New York , kuwa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 26 Ukwakira 2017, ubwo Abagize itsinda ryihariye ryashyizweho na Loni mu gukora iperereza ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, bashyiraga ahabona raporo igaragaza ibyo babonye muri iki gihugu imbere y’abagize akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi.
Umuyobozi w’iri tsinda, Fatsah Ouguergouz, Umunya-Algerie wavukiye mu Bufaransa, agakora n’imirimo itandukanye irimo gushingwa u Rwanda mu muryango w’Abibumbye ku bijyanye n’Uburenganzira bwa muntu, ubu akaba ari na Visi Perezida w’urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu rukorera i Arusha muri Tanzania, yavuze ko ibyo babonye mu Burundi ari agahomamunwa.
Ibyo birimo ihunganywa ry’uburenganzira bwa muntu rikabije, ubwicanyi bukorerwa abaturage, abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu, abashimutwa n’ibindi.
Ambasaderi Shingiro yahise ahabwa ijambo avuga ko ibivugwa bishingiye ku mpamvu za politiki kandi ko izo nzobere zitigeze zigera mu Burundi.
Nyuma ye, u Rwanda rwahawe ijambo n’Umuyobozi w’aka kanama nk’igihugu gituranye n’u Burundi, maze Bakuramutsa Urujeni, Minisitiri akaba n’uwungirije umuyobozi uhoraho uhagarariye u Rwanda muri Loni avuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ ibibazo biri i Burundi, gusa bakaba bishimiye ko iyi komisiyo yongererwa igihe cyo gukomeza gukora, ariko bagasaba u Burundi gucisha make, bakoyorohereza akazi.
Akomeza avuga ko iyo raporo y’ibibazo(disturbing report) isaba ko hafatwa ingamba zikomeye.
Ambasaderi Shingiro yahise avuga ko u Burundi ntacyo bwakigira ku Rwanda, kubera impamvu zitandukanye.
Ati “Mumfashe nibutse uhagarariye u Rwanda, ko u Burundi nta somo bwakura ku Rwanda, igihugu kibangamiye uburenganzira bw’abantu benshi, gifunga abagore n’abana ijoro n’amanywa.”
“U Rwanda igihugu cyiriza ko cyakozweho na Jenoside”
Shingiro ati“ Ku bitureba, [u Rwanda] ni igihugu cyiriza ko cyakozweho na Jenoside, ariko ubu icyo gihugu cyakoze Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaguyemo abasaga miliyoni esheshatu . Mu by’ukuri ntabwo ari igihugu cy’icyitegererezo ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.”
Bwana Robert Kayinamura yamaganiye kure ibyatangajwe na Shingiro.
Ati “Sinari kugira icyo mvuga , iyo abaturanyi bacu batadushotora…mfite ibintu bitatu nshaka kukubwira.”
“Icya mbere; Ibyo twavuze bishingiye ku byagaragajwe muri raporo twasomye, ntabwo ari raporo twakoze.( Our statemanent was made in reference to what is contained of the report we’ve read, this is not our report).
Icya kabiri; Hagarika kwikuraho ibibazo biri mu gihugu imbere ngo ubishyire ku bandi, nimubigire ibyanyu.( Stop externalizing the problems, which are internal, own up. Try to own up the problem, don’t externalize internal problems. Thus guys stop.”
Icya gatatu ati “Niba abahagarariye mu Burundi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi,, twabyumvise, ubwira uwumva ntavunika(we take note of that).”
Akomeza amubwira ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje kandi ko n’ umuryango mpuzamahanga ubizi, ku buryo atari akwiye kuvuga ibyo yavuze.
Ati “Ntiwari ukwiye kubivuga, reka mbisubiremo, ntiwari ukwiye kugarura amateka ababaje y’Abanyarwanda bakorewe jenoside n’ ibyaha byibasiye inyokomuntu, ntabwo wari ukwiye kubizana aha twahuriye.”
Videwo y’uko byari byifaahe

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Rwanda ni igihugu gifatwa nk’icyitegererezo mu bikorwa bitandukanye bigamije gutuma amahoro n’umutekano bisagambya ku Isi. Ibyo bigaragazwa n’umubare munini w’abapolisi n’abasirikare rwohereza mu butumwa bw’amahoro bwa Loni na AU hirya no hino ku Isi.
Iki gihugu kandi cyashegeshwe na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100, gikomeje kugaragaza imbanduko yo kwiyubaka umunsi ku wundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


