U Rwanda rusanga igihe kizagera u Bufaransa bukemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse rugasaba perezida Emmanuel Macron gukemura ibibazo bifitanye isano na jenoside biri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa.
Nyuma y’iminsi mikeya u Rwanda ruhamagaje ambasaderi warwo mu Bufaransa, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa 29 Ukwakira yahaye ikiganiro ibinyamakuru bitatu byo mu Bufaransa; TV5 Monde, RFI na Le Monde, aho muri iki kiganiro yatangaje ko iperereza ritarangira ku ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, kuwa 06 Mata 1994, ritazahoraho. Iri hanurwa ry’indege benshi bakaba barifata nk’imbarutso ya jenoside yahitanye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko hari ikibazo cy’iryo perereza ritarangira, aho usanga haza abatangabuhamya baza ku munota wa nyuma, abacamanza baza basimbura abandi, aho yatanze urugero rwa Jean-Louis Bruguiere, wakuriwe na ba Jean Marc Herbaut n’abandi. Ati: “ Ni ngombwa ko iki kitwa urubanza kizarangira umunsi umwe. kandi u Bufaransa nibutabikora, tuzabikora .”
Iri perereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana rigiye kumara imyaka 20 ndetse rikaba ari ryo ntandaro y’umwuka mubi ukomeje kuranga umubano w’ibihugu byombi, ni naryo nkomoko y’umwuka mubi wongeye kugaragara muri iyi minsi, aho abacamanaza, Nathalie Poux na Jean-Marc Herbaut bongeye gutumizaho minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, James kabarebe, bashaka kumuhanganisha n’umutangabuhamya mushya ushinja abahoze ari ingabo za FPR bari bayobowe na perezida Kagame, kuba ari bo bahanuye indege ya Habyarimana.
Minisitiri Louise Mushikiwabo akaba asanga abihishe inyuma y’ibi ari abafashaga ubutegetsi bwakoze jenoside bagerageza, kuva mu myaka 23 ishize, guhishira uruhare rwabo, bashaka kwangiza ibimenyetso.
Kuri minisitiri Mushikiwabo, ngo uru rubanza nta mpamvu rufite rwo kubaho. Ati: “ Twagiranye ubufatanye (mu maperereza yabanje) kuko twifuzaga kujya imbere. Ariko twasanze ku ruhande rw’u Bufaransa hari ukuntu bwishyira hejuru .”
Minisitiri Mushikiwabo kandi asanga ubutabera bw’u Bufaransa butigenga. Ati: “ Ubwo imibanire ya politike yari imeze neza (kubwa Sarkozy), ubutabera bwagendaga neza. Ntabwo ari ubutabera, ni politiki .”
Minisitiri Mushikiwabo muri iki kiganiro ariko, yanasobanuye ko iki Atari igihe cyo gucana umubano kw’ibihugu, ahubwo u Rwanda rutegereje ko u Bufaransa bwemera uruhare bwarwo kuko atari kubw’imanza zipfuye cyangwa za raporo buzabikora.
Minisitiri Mushikiwabo akaba yagize ati: “ Uyu munsi, u Bufaransa bufite uburyo bwo guhangana n’amateka yabwo ku Rwanda. Twarihanganye cyane ariko, ariko igihe kizagera ubwo u Bufaransa bizaba ngombwa ko bwemera ko bwagize uruhare ruteye ubwoba .”
Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko gushyigikira jenoside no kuyigiramo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, umuntu yabyita ubuhumyi.
Kuva mu 2010 umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye ugaragaramo utubazo dutandukanye turimo ibirego bishya nk’icyareze banki ya BNP kuba yaratanze amafaranga yaguze intwaro zahawe abakoraga jenoside mu gihe u Rwanda rwari rrwarashyiriweho embargo irubuza kugura intwaro. Kuva mu 2015 kandi, u Bufaransa nta ambasaderi bugira mu Rwanda.
Urubuga rwa TV5Monde dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga ko perezida Emmanuel Macron, ufite umujyanama mu bya politiki, Philippe Etienne, yari yagerageje gukorera mu murongo nk’uwa Sarkozy, akaba yaragaragaje ko yifuza ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda wongera kumera neza ubwo yabonanaga na perezida w’u RRwanda, Paul Kagame bahuriye I New York mu nama iheruka y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri.
Sarkozy kandi afite amahirwe yo kuba muri guverinoma ye nta bantu barimo batungwa urutoki mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nk’uko kubwa Sarkozy hari harimo Alain Juppe wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihe cya jenoside, cyangwa kubwa Francois hollande, aharimo Hubert Vedrine wari umunyamabanga mukuru muri perezidansi y’u Bufaransa kubwa Francois Mitterand.
Nubwo bimeze gutyo ariko, iki kinyamakuru TV5 Monde irakomeza ivuga ko gushyira mu majwi benshi mu bakuru nb’ingabo z’u bufaransa mu nzego zitandukanye barimo, umugaba mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa kuri ubu, Grégoire de Saint-Quentin, binavugwa ko ari umwe mu bageze bwa mbere aho indege yari itwaye Habyarimana yaguye nyuma yo kuraswa, nabyo ngo bishobora kubangamira ubushake bwa perezida Macron.
Na none ariko, umubano w’inzego za gisirikare z’u Bufaransa na perezida mushya wagiye ugaragaramo udutotsi kuva uwari umugaba mukuru w’ingabo, Pierre de Villiers yeguriye. Uwamusimbuye ariko, Franà§ois Lecointre, ni umwe mu ngabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda muri Operation Turquoise mu minsi ya nyuma ya jenoside.
Minisitiri Louise Mushikiwabo udashidikanya cyane ku bushobozi bwa perezida Macron bwo kurenga umurage w’abamubanjirije, asanga perezida yagira ubushake bwiza bushoboka bwose, kubw’ibyo akaba ari we ugomba kugira icyo akora kuri iki kibazo kiri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


