Idrissa Sultan mu mazi abira nyuma yo kugaragara ari kumwe na Lulu washinjwaga kwica Kanumba

Sangiza iyi nkuru

Uyu musore nyuma y’iminsi ibiri gusa atangarije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ko umukunzi we Wema Sepetu yakuyemo inda y’impanga,yaje kugaragara mu birori ari kumwe n’umwe mu bakinnyi ba cinema muri Tanzania “Lulu” unavugwaho ko yaba ari we wishe Steven Kanumba, ubu bikaba byateje amahari hagati ye na Wema Sepetu.
Nk’uko igitangazamakuru Bigeye kibivuga ngo nyuma y’iminsi ibiri Wema akuyemo inda y’impanga kugeza ubu itavugwaho rumwe na benshi, ngo uyu musore yahise agaragarara mu birori yishimanye n’umwe mu bakobwa b’ibyamamare muri cinema mu gihugu cya Tanzania, Elizabeth Micheal “Lulu” ari nako yohereza amafoto ku mbuga nkoranyambaga.

wema351
Idrissa Sultan na Wema Sepetu

Idrissa Sultan watwaye irushanwa rya Big Brother Africa mu 2014 nyuma aza kugaragara mu rukundo na Wema Sepetu wari umaze gutandukana n’icyamamare Diamond. Nk’uko bivugwa na Sepetu ngo Gutandukana kwe na Diamond byamusigiye umugisha wo kwigarurira uyu musore Idrissa ngo wahise unamutera inda, gusa nyuma aza kugira ibyago iza kuvamo.
Ayo mafoto yababaje Wema Sepetu kugeza ubwo kwihangana byanze hiyongeraho agahinda yatewe n’amagambo yabwiwe na Zari umugore wa Diamond,amwemeza ko ntanda yatwise ahubwo ko ari Cinema yikiniraga akaba abeshya rubanda kandi yari atwite nbaringa.
wema-na-idris
Kuba Idrissa yagaragaye ari kumwe na Lulu bishimanye muri ibyo birori byakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, binatuma benshi bavuga ko byaba ari ikimenyetso cy’uko aba bakunzi baba bari mu nzira zo gutandukana dore ko bivugwa ko Wema nta musore bajya bamarana kabiri.
Abenshi mu bakurikirana bya hafi imibanire ya Wema na Idrisa bavuga ko Sepetu yatewe agahinda n’ibyavuzwe ko inda yatewe n’uyu musore ntayo ko ari amayeri yo kumenyekanisha ko abyara bityo ngo abe yakomeza kugirirwa ikizere n’uyu musore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *