Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu iratangaza ko yamaze gushyikiriza inzego zitandukanye ibibazo byagaragaye mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, no kuzisaba ko zabikemura,ibyo bibazo ariko byagiye byiyongera ugeranyije no mu myaka yabanje.
Mu mwaka wa 2016-2017 iyo komisiyo yagenzuye ibibazo 2.174 mu gihe uwawubanjirije yari yagenzuye 2144 ,mbere yaho ari 2038. Muri ibyo, ibiza ku isonga ni ibifitanye isano n’uburenganzira ku mutungo, gusambanywa ku gahato ubutabera n’uburezi, nkuko iyi Komisiyo yabigaragaje ubwo yamurikiraga Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017 n’ibiteganyijwe mu mwaka wa 2017-2018.

Yemeza ko yagenzuye inzego na serivisi zitandukanye zirimo inganda, inkambi z’impunzi, amagereza na za kasho bifungirwamo abantu, aho hose igasanga muri rusange uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

Gusa, iyo komisiyo yasanze ikibazo cy’ihohotera rikorerwa abana bakiri bato aho basambanywa ku ngufu bakanaterwa inda, kigikomeye ariko ifatanya n’izindi nzego mu kugikurikirana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Komisiyo kandi yanasuye abaturiye ikimoteri cya Nduba isanga hari ibitubahirizwa birimo kwimura abaturage bacyegereye bugarijwe n’umunuko n’isazi ndetse n’amazi akijyamo akajya mu baturage kandi n’abagikoramo bakaba badafite uburyo buhagije bwo gukingira umubiri wabo.

Ikindi iyo komisiyo yabonye mu igenzura yakoze mu bigo byita ku bageze mu za bukuru ni uko ibyo bigo, akenshi ari iby’abihayimana, akaba ari nta bufasha bwa Leta bahabwa mu bijyanye no kwita ku mibereho y’icyo cyiciro cy’abantu. Mu bigo bivura abafite ubumuga bwo mu mutwe naho havugwamo ibibazo by’ubuke bw’abaganga n’imiti idahagije, aho hose komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ikaba yaragiye isaba inzego bireba kubikemura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


