Hashize imyaka 8 irushanwa ku magare rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” ritangiye, kuva 2009 kugeza 2016 ibihangange bikina nk’ababigize umwuga bisimburana mu gutwara iri rushanwa, babiri muri bo ni Abanyarwanda, Valens Ndayisenga waritwaye kabiri na Jean Bosco uritwaye inshuro imwe. Ese ninde uzaritwara uyu mwaka 2017 ?
Ntibakangwa n’imvura nyinshi iba ibari ku mugongo, buri mwaka abakunzi b’iri rushanwa baba baritegerezanyije amatsiko bibaza bati “ese ni nde uzaritwara uyu mwaka, ese Abanyarwanda bazaryisubiza, ese no mu gace dutuyemo bazahaca ngo twihere ijisho,…?.
Iri rushanwa ni ngaruka mwaka, Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, riba irushanwa mpuzamahanga kuva 2009, rikinwa mu duce dutandukanye ( course à étapes ).
Abraham Ruhumuriza ni umwe basore babanyarwanda bigaragaje cyane muri iri rushanwa mbere ritaraba mpuzamahanga, yaryegukanye inshuro eshanu, aho ryabereye mpuzamahanga ntiyongeye gutsinda, yakomeje gushyigikira bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu kugeza 2016, ubwo yasezeraga mu marushanwa, ayoboka iy’ubutoza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa interineti rw’ishyirahamwe mu mukino w’amagare mu Rwanda, urutonde rw’ibihanagange byagiye byegukana iri rushanwa kuva 2009 ubwo ryabaga mpuzamahanga kugeza 2016, Abanyarwanda 2 nibo baruzamo.
Umwaka izina ry’umukinnzi igihugu akomokamo Itariki y’amavuko
2009 Adil Jelloul Maroc 23 Gashyantare 1989
2010 Daniel Teklehaimanot Erithrea 10 Ukwakira 1988
2011 Kiel Reijnen USA 01 Kamena 1986
2012 Darren Lill South Africa 20 Kanama 1982
2013 Dylan Girdlestone South Africa 11 Ukwakira 1989
2014 Valens Ndayisenga Rwanda 01 Mutarama 1994
2015 Jean Bosco Nsengimana Rwanda 04 Ugushyingo 1993
2016 Valens Ndayisenga Rwanda 01 Mutarama 1994
Tour du Rwanda, iba buri mwaka mu Ukuboza, uyu mwaka izatangira ku wa 12 isozwe 19 Ukuboza 2017, igizwe n’uduce umunani, izitabirwa n’amakipe 17 harimo atatu yo mu Rwanda.
Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2017
Atatu yo mu Rwanda
- Ikipe y’igihugu y’u Rwanda
- ikipe y’i Rubavu La Benediction
- Ikipe y’i Rwamagana Les Amis Sportif
Atanu ahagarariye ibihugu byo muri Afurika
- Ikipe y’igihugu cya Maurice
- Ikipe y’igihugu cya Erithrea
- Ikipe y’igihugu cya Maroc
- Ikipe y’igihugu cya Algeria
Amakipe akina amarushanwa mpuzamigabane
- Dimension data for Qhubeka (South Africa)
- Tirol Cycling Team (Austria)
- Team Illuminate (USA)
- Bike Aid(Germany)
- Dukla Banska Bystrica(Slovakia)
- Interpro Cyling Academy(Japan)
Amakipe y’uturere
- Team Lowestrates.com(Canada)
- Team Haute Savoie/Auvergne Rhone Alpes (France)
- Team Kenya Raiders safaricom (Kenya)
Dore uduce tuzaba tugize tour du Rwanda 2017
Gusiganwa n’igihe: Kigali —Kigali ibirometero 3.3
Agace ka mbere: Kigali-Huye ibirometero 120.3
Agace ka kabiri: Nyanza – Rubavu ibirometero 180
Agace ka gatatu: Rubavu- Musanze ibirometero 95
Agace ka kane: Musanze – Nyamata ibirometero 121
Agace ka gatanu: Nyamata – Rwamagana ibirometero 93.1
Agace ka gatandatu: Kayonza – Kigali ibirometero 86.3
Agace ka karindwi: Kigali – Kigali ibirometero 120

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


