Diamond yise abana yabyaranye na Zari “intanga”

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz, ukomoka muri Tanzania yatangaje amagambo yatumye abakunzi be bayibazaho cyane, yafashwe nk’imvugo nyandagazi, aho yafashe ifoto ari kumwe n’abana be yabyaranye na Zari akandikaho amagambo agira ati “njye n’itanga zanjye ”.

Uyu muhanzi w’imyaka 28 avuka i Tandale mu mujyi wa Dar es Salaam, afite abana babiri, umukobwa, Latifa Dangote n’umuhungu, Nillan Dangote, yabyaranye n’ umuherwe w’umugandekazi w’imyaka 37, Zari Hassan.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto ari kumwe n’aba bana ariko amagambo yanditseho yatangaje abakunzi be, abenshi ntibatinye no kuyita nyandagazi aho yabagereranyije n’intanga ze.

Yagize ati “Njye n’intanga zanjye”.

Aya magambo ya Diamond yatangaje yatumye abakunzi be bayatangaho ibitekerezo bamusobanurira ko izo ntanga atari ize wenyine, ko iyo Zari atabaho, abo bana batari kubaho yita intanga ze ndetse ko ari igitutsi ku bana.

“Ni mugabo ki wita abana be intanga”.Ibi ni ibyibaza uwitwa Blaise, undi nawe witwa Shanti ati “iyi foto n’ibyo yayanditseho biratuka aba bana b’ibibondo”

Diamond na Zari ubu ntibacana uwaka, umubano wabo wajemo agatotsi ubwo Zari yamushinjaga kumuca inyuma akabyarana n’undi mukobwa witwa Hamisa Mobeto w’umunyamideli unagaragara mu ndirimbo ya Diamond ”Salome”.

Diamonda ni umuhanzi uzwiho gukunda igitsina gore cyane, dore ko na we ubwe abyemera, yakundanye na Zari yari amaze imyaka myinshi akundana na Miss Tanzinia 2006, Wema Sepetu bendaga no kurushinga.

D2
Diamond na Zari n’abana babo babiri

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *