Abazi Ndahayo Obed uyobora ikinyamakuru Intambwe bavuga ko badaheruka kumubona muri iyi minsi, mu butumwa buri gucishwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ngo yahungiye mu gihugu kitatangazwa kubera impamvu z’umutekano we.
Amakuru ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inyandiko yanditswe mu izina rya Ndahayo, avuga ko ari mu mu buhungiro mu gihugu atatangaza kubera impamvu z’umutekano ze nkuko bigaragara kuri iyo nyandiko iriho amazina ya Ndahayo Obed n’itariki ya 30 Ukwakira 2017.
Icyemezo cyo guhunga ngo yagifashe “nyuma yaho ntangiye guhigwa n’inzego z’iperereza mu Rwanda. Nagiye numvikana kenshi mu biganiro bitandukanye ku bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nenga ibikorwa by’akarengane byagiye bikorerwa abanyarwanda.”
Ingero zigaragara muri iyi nyandiko ni aho ku munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru,yumvikanye ku Ijwi ry’Amerika yamagana raporo yari yakozwe n’Urwego rw’igihugu cy’imiyoborere (RGB). Icyo gihe nyo yerekanye ko amasoko yose ahabwa ibinyamakuru bya Leta.
Iyo nyandiko ikomeza igira iti “ Ikiganiro nakoranye na Assumpta Kaboyi kinyura no ku bindi binyamakuru byo mu Rwanda nyuma yaho gato komisiyo yo kurwanya jenoside ifatanyije n’inama nkuru y’itangazamakuru bongeye gusaba ibinyamakuru byandika kuri interineti kugenzura ibitekerezo abantu bandika nyuma y’inkuru zisohoka mu gihe cyo kwibuka jenoside ngo tukajya twemerera gusa ibitarimo ingengabitekerezo.
Ibi nabyo narabyamaganye kuri VOA mu kiganiro nakoranye na Kaboyi ngaragaza ko ibyo bigamije kuniga ibitekerezo by’abantu. Icyo gihe nababwiye ko twebwe nta gipimo gipima ingengabitekerezo tugira ibyo byabaye mu ntangiriro z’igihe cyo kwibuka jenoside.”
Ikindi kigaragaramo ni uko ngo yerekanye uburyo inyungu z’itangazamakuru ziyitirirwa n’abantu bamwe, ahereye ku mushinga w’umunyamakuru Sacco.
Muri iyi nyandiko hagaragaramo ko ngo Ndahayo yabaye hafi umuryango wa Rwigara aho utangiriye kwinjira muri politiki, awufasha kuwugira inama ndetse agakora n’inkuru z’ibikorwa bitandukanye byagiye bivugwa kuri uwo muryango.
Ati “Nanagaragaje muri ibyo biganiro uburyo umuryango wa Rwigara urimo gutotezwa ndetse nerekana ko ibirego barengwa ari ibihimbano, ndetse nerekanako birimo kubabaza abanyarwanda benshi kubona akarengane gakomeje kubakorerwa harimo ibyo kwa Rwigara ndetse nitezwa cyamunara ry’imitungo ya Rujugiro nerekana ko ari akarengane gakomeje gukorerwa abanyarwanda kandi birimo kwerekana isura mbi ku butegetsi bw’U Rwanda.”
Ibiro bye byatewe n’abatazwi, ubwoba butuma afata icyemezo
Nkuko iyo nyandiko ikomeza ibigaragaza ngo hari ibyatumye Ndahayo afata icyemezo cyo guhungira aho adatangaza.

Iti “Impamvu y’ubwo bwoba nagize ni uko ndi umwe mu bavuganaga bya hafi mu biganiro bitandukanye n’abagize uriya muryango bityo mpabwa amakuru n’abantu bakora mu iperereza ko nshobora kunyerezwa kuko n’umunsi abagize uyu muryango bafatwa ndi mubavuganaga na Adeline Rwigara.
Nyuma hakurikiyeho kugabwaho ibitero no gutotezwa hakorwa inkuru zinyibasira hakoreshejwe ibinyamakuru …. nkaho hasohotse inkuru inyibasira mu Kinyamakuru … ivuga ihuriro rya Obed Ndahayo w’ikinyamakuru Intambwe na Semana Tharcisse kitugaragaza nk’abahujwe no kuba twanga ubutegetsi buriho ,ibi kandi byakurikiwe no gutera ofisi yanjye n’abantu batambaye imyenda bagategeka abo dukorana gukingura ,bababaza aho mperereye ndetse batwara Computer(mudasobwa) yanjye ,ngo bababwira ko aho ndi hose bazambona. Ibi byose bikaba byatumye mbona ko umutekano wanjye wugarijwe mpitamo gukiza amagara.”
Nyuma yo kumenya aya makuru, Ikinyamakuru Bwiza.com cyavuganye n’umwe mu bamukoreraga, avuga ko baherukana ku wa gatanu w’icyumweru gishize, nyuma ngo ntiyongeye kumubona, nta kindi azi ku by’amakuru ye.

Nimero ya telefoni ya Ndahayo ntiri ku murongo kugeza ubu.
Nyuma yuko ku munsi w’ejo hashize, Bwiza.com ishatse kuvugana n’abayobozi batandukanye b’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura ariko telefoni zari ku murongo kuko zacagamo ariko ntihagire uzisubiza, Umuyobozi w’uru rwego, Cléophas Barore, yaje gutangariza kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko ibibazo bya Ndahayo batigeze babimenyeshwa niba koko yari afite impungenge zirebana n’akazi akora.
Icyo bamenye ngo ni ikibazo cya Sacco y’abanyamakuru kandi yandikiye ibiro bya Perezida wa Repubulika amumenyesha impungenge ze, aha kopi RMC nubwo atazi niba baramusubije.
Yagize ati “Yavugaga ko atemera iriya Sacco, ko iri kujyaho mu mafifiko […] Ntabwo yigeze atwegera nk’urwego ngo abe yatubwira ngo mfite ikibazo iki n’iki.”
Uru rwego ruvuga ko yakundaga kugera aho rukorera kandi nta kibazo yigeze agaragaza kandi “yari abizi neza ko RMC ari urwego rushobora kurengera umunyamakuru igihe yagize ikibazo.”
Gusa ngo biracyanagoye kwemeza ukuri kw’ibivugwa, kuko byabanje kuvugwa ko ari ubutumwa yanditse kuri facebook ariko ntibugaragareho ku buryo umuntu yakwibaza ku kuri kwabwo, gusa kuba atagaragara aho aherereye nabyo biteza urundi rujijo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Théos Badege, yabwiye iki kinyamakuru ko kuba uyu munyamakuru yakorwagaho iperereza ntabyo azi cyangwa se kuba yahunze igihugu.
Yagize ati “Kuba yahunze, kuba yakorwagaho iperereza, byose nta na kimwe mbiziho, muzi nk’umunyamakuru nta kindi mperutse.”
Ndayaho yagiye akorera ibinyamakuru bitandukanye mbere yo gushinga icye. Mbere yaho yakoreye Radio Amazing Grace na Sana,
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/ Bwiza.com


