Mu minsi mike ishize nibwo hamenyekanye ko Juliana Kanyomozi wo muri Uganda ari we muhanzi w’imena uzafasha Charly na Nina mu gitaramo cyo kumurika Album yabo bise ‘Imbaraga’, ubu hamaze kumenyekana abandi bahanzi bakomeye bazagaragara muri iki gitaramo barimo na Big Fizzo w’i Burundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uhagarariye inyungu za Charly na Nina unazwi cyane mu gushyigikira umuziki nyarwanda, Alex Muyoboke, yatangaje ko nyuma ya Kanyomozi ubu hiyongeyeho umuhanzi Big Fizzo w’i Burundi, Geosteady uturuka mu gihugu cya Uganda, Yvan Buravan, Deejay Pius ndetse na Andy Bumuntu baturuka mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 01 Ukuboza 2017, kibere Camp Kigali.
Charly na Nina bamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye, iyakunzwe cyane ni iyitwa “Indoro” bakoranye na Big Fizzo wamaze no kwemeza ko azitabirira iki gitaramo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@bwiza.com
Â
Â








