Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame arateganya ko mu myaka 5 cyangwa 10 iri imbere imbogamizi zose zibangamira ubwisanzure mu bucuruzi muri Afurika zizaba zavuyeho.
Nk’uko perezida Kagame avuga, ngo imiryango ihuza ibihugu mu turere muri Afurika yakoze byinshi mu gushyiraho ingamba nyazo zo gutuma habaho kwishyira hamwe mu bijyanye n’ubwisanzure mu bucuruzi ku mugabane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yafataga ijambo mu nama ya 2017 Global Business Forum I Dubai, perezida Paul Kagame yagize ati: “ Ndatekereza mu myaka hagati y’itanu n’icumi tuzabona irindi terambere ryiyongera ku ryo tumaze kugeraho. Iyo urebye mu turere dutandukanye, nka ECOWAS, bagize iterambere by’umwihariko mu bijyanye n’ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abaturage. Biranasobanutse cyane iyo urebye mu karere ka East Africa ndetse irindi terambere ryagezweho mu bijyanye no guhuza za gasutamo, no kwishyira hamwe mu bijyanye n’ibikorwaremezo .”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko harimo no kuba nta mbogamizi zikigaragara mu bijyanye n’ingufu n’itumanaho, harimo n’inzira za gari ya moshi. Akaba yavuze ko ibi bizatuma ubucuruzi n’ishoramari birushaho kwiyongera ku mugabane. Yongeyeho ko nko mu gice cy’amajyepfo ya Afurika bo ndetse bari imbere kurusha mu bufatanye mu bucuruzi. Ati: “ Bisobanuye ko turi kwishyira hamwe, hatitawe ku gice waba ubarizwamo ku mugabane .”

Perezida w’u Rwanda yakomeje abwira abitabiriye iyi nama ko Abanyafurika bashobora gukorana ubucuruzi nta mbogamizi kuko ngo bigaragara ko byashobotse muri East Africa kandi ngo n’ibindi biri gukorwa mu bindi bice. Kubw’ibi, ngo ibyo yavuze ko mu myaka hagati y’itanu n’icumi nta mbogamizi mu bucuruzi zizaba zihari, birashoboka kuko ngo hari intambwe nini imaze guterwa.
Ngo kugirango urenge urwego rw’ubufatanye mu bucuruzi ibihugu bya Afurika biriho ubu rungana na 15%, perezida Kagame asanga bizagirwamo uruhare no gukomeza gushaka ubumenyi n’amakuru mu rwego rwo guhangana n’imbogamizi zigihari avuga ko ibihugu bya Afurika birimo kwitegura.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama baboneyeho gushyira umukono ku masezerano y’ubwisanzure mu bucuruzi ku mugabane yiswe mu Cyongereza Continental Free Trade Agreement (CFTA). Aya masezerano akaba yitezweho kuzarushaho guteza imbere ubwisanzure mu bucuruzi muri Afurika.
Aya masezerano kandi natangira gushyirwa mu bikorwa, yitezweho kuzagabanya intege nke Afurika yagaragazaga mu bucuruzi ugereranyije n’indi migabane, ndetse yongere uruhare Afurika yagiraga mu bucuruzi mpuzamahanga nk’umufatanyabikorwa wubashywe binatume Afurika igabanya guhora ibeshejweho n’inkunga z’amahanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


