Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko Safi Madiba yasezeye mu itsinda ‘Urban Boys’, Nizzo umwe muri babiri barisigayemo yamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga amwita umujura.
Safi akimara gutangaza ko atakiri kumwe na bagenzi be bari bamaze imyaka 9 baririmbana, yahise ajya ku rubuga rwa youtube ahindura shene (channel) bakoreshaga nk’itsinda arayitirira.
Nizzo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko atishimiye ibi Safi yakoze, abigereranya no gusahura abasigaye.
Ati”Niba koko umaze kuba umugabo himba ibyawe ureke gusahura ibyabasigaye, wasezeye wumva ko wihagije. Ndagusabye ntibibe intambara, niba wari witije tirura”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu bafana, avuga ko ibyo Safi yakoze ari amakosa, ati “Safi Madiba nareke kumera nkaho ntacyo bahuriyeho, kuko birashoboka ko bakongera gusubirana”.
Uwitwa Ben Bahizi, we avuga ko Safi yakoze amakosa, ariko akanahanura Nizzo ko bitari bikwiye kumwita umujura, ati “Yego Safi yakoze amakosa, ariko nta burengenzira ufite bwo kumwita umujura kuko ibyo mwakoze abifitemo uruhare, urwego uriho si urwo gukemurira ikibazo ku mbuga nkoranyambaga, ba umugabo”.
Abafana benshi bakomeje kwibasira Safi, Umutesi ati “Safi koko azakira imivumo y’abantu! wagenda neza ukareka gusenyera abasigaye, ko bashoboye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo Safi Madiba yaryumyeho akanga kugira icyo avuga kuri ibi Nizzo yamutangajeho, yemera ko yavuye muri Urban Boys, ko yafashe ‘umwanzuro wo gusezera itsinda amazemo imyaka 9 nyuma yo gusuzuma inyungu yinjizaga mu bijyanye n’amafaranga agasanga ntacyo yakuragamo ahitamo gukora ku giti cye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@Bwiza.com





2 Responses
Nizzo yibasiye Safi Madiba witandukanije nabo amwita umujura
TURangukuri kira cyane.
Nizzo yibasiye Safi Madiba witandukanije nabo amwita umujura
TURangukuri kira cyane.