Polisi ya Uganda iri guhiga bukware umupasiteri witwa Jackson Ssenyonga nyuma yo guha abantu amafaranga ngo bajye kwangiza no gukubira abandi bantu bo mu matorero baturanye.
Uyu mupasiteri akaba n’umuyobozi w’itorero Christian life church ryo muri Uganda, ngo amaze kohereza ibitero ku matorero 2 baturanye ngo bijye kwangira no gukubita abantu ku buryo hari n’abashobora kuhasiga ubuzima gusa polisi ikaba ivuga ko itazi neza icyaba cyarateye amakimbirane hagati y’ayo matorero kuko uyu mupasiteri ari mu bwihisho kandi ari we ugomba gutanga amakuru mu iperereza.

Ku cyumweru gishize, ni bwo igitero cy’amabandi cyoherejwe n’uyu mupasiteri ku rusengero baturanye rwa Holly City Evangelical Truth Ministries (ETM) riherereye mu mujyi wa Bwelenga Katabi ruyobowe na Bro Ronnie Makabai , aho aya mabandi yasanze basoje amateraniro ya nimugoroba akataka imodoka yari icyuye abari baje gusenga abenshi bagakomereka ndetse n’iyo modoka bakayimenagura.
Uyu mupasiteri Ssenyonga kandi arashinjwa kohereza ikindi gitero ku rusengero rwa Synagogue Church of All Nations (SCOAN) ruyoborwa n’intumwa Samuel Kakande rukaba ruherereye mu mujyi wa Kubili muri Wandegeya ndetse no ku rusengero rwa Revival Christian Church Kawala rwa Pasitoro Augustine Yiga aho na ho aba basore bangije ibitagira ingano bakanakubira abantu mu minsi yashize.

Kugeza ubu, mu gace ka Wandegeya na Bwelenga hamaze gutabwa muri yombi abasaga 200 muri izo nsoresore ziabwa amafaranga ngo zijye kwangiza no gukubira abayoboke bo mu yandi matorero, aba basore bakaba biyemerera ko uyu mupasiteri ari we ubaha amafaranga n’ibikoresho ngo bajye kugaba ibitero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi yo mu mujyi wa Entebbe ivuga ko aba basore batawe muri yombi hari aho bagendaga bitwaje ibipapuro bahawe n’uwo mupasiteri bisebya abayobozi b’iyo matorero bagabagaho ibitero, ibyo bipapuro bikaba byarabavugaga nabi ko ari abarozi ndetse no baba bashaka kunyunyuza abayoboke ba bo, gusa ngo ibi bikaba byarakorwaga mu buryo bwo guhaka kwangisha abayoboke abayobozi ba bo, ndetse bakanabakubita kuko babaga bari mu kiraka.

Kugeza ubu, kuva ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byatangira, hamaze gupfa umwe mu bayoboke b’itorero ETM, mu gihe abandi barimo abayoboke n’abagabye ibitero bakomerekeyemo bikaze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentile@Bwiza.com


