GYbV8D7a0AAHWUX

U Rwanda mu biganiro bya EU byo kwakira abimukira, nyuma y’ishoramari rya Frw miliyari 1,500

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), biri gutekereza gushyiraho ibigo byo hanze y’u Burayi bizajya byakira abimukira banze guhabwa uburenganzira bwo kuguma kuri uriya mugabane, aho u Rwanda na Uzbekistan biri mu bihugu byatekerejweho nk’ahashobora gushyirwa ibyo bigo.

Ikinyamakuru POLITICO, kivuga ko abadipolomate batatu b’i Burayi bemeje ko hari ibiganiro hagati y’ibihugu bimwe bigize EU byo kohereza muri ibyo bihugu abantu baba barangiwe ubusabe bwabo bwo guhabwa ubuhungiro.

Uyu mugambi uzwi nka ‘return hubs’, ugamije gushyiraho ibigo bizajya byakira abimukira baba barakoresheje inzira zose z’amategeko zo gusaba kuguma i Burayi, gusa bikaba ngombwa ko basubizwa iwabo.

POLITICO yatangaje ko ibihugu nka Denmark, Autriche, u Bugereki, u Budage n’u Buholandi biri mu byashyize imbere iki gitekerezo, bikaba byifuza ko amasezerano ya mbere yatangira kugerwaho muri uyu mwaka wa 2026, kugira ngo ibyo bigo bitangire gukora mu 2027.

Iki gitangazamakuru kivuga ko EU imaze gushyira amafaranga menshi mu mibanire n’u Rwanda, aho cyatangaje ko mu 2023 yatangaje ishoramari rya miliyoni 900 z’amayero (arenga Frw miliyari 1,500) binyuze muri gahunda yayo izwi nka ‘Global Gateway’.

Icyakora, ayo mafaranga ntabwo yatanzwe ku bijyanye n’ibigo by’abimukira; ahubwo ni igice cy’imishinga n’ubufatanye rusange hagati ya EU n’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Uzbekistan, EU yatangaje ko yahaye icyo gihugu inkunga ya miliyoni 119 z’amayero.

Abashyigikiye gahunda ya ‘return hubs’ bavuga ko ishobora gufasha EU gucunga neza ikibazo cy’abimukira no koroshya gusubiza abatemererwa kuba i Burayi mu bihugu byabo.

Ariko abatavuga rumwe na yo ku rundi ruhande bibaza niba uburenganzira bwa muntu buzubahirizwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) i Buruseli, Jean-Nicolas Beuze, yavuze ko hari impungenge ko bamwe mu bimukira bashobora koherezwa ahantu hashobora kubashyira mu kaga.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na we yavuze ko atizeye niba ibigo nk’ibi bihuye n’indangagaciro z’u Burayi.

U Rwanda ruravugwa muri gahunda yo kwakira abimukira b’i Burayi, mu gihe u Bwongereza bwigeze gutegura gahunda yo kurwoherezamo abasaba ubuhungiro, ariko ikaza guhagarikwa nyuma y’imanza n’impaka za politiki.

U Butaliyani na bwo bwahuye n’ibibazo mu mugambi wo gushyira ibigo by’abimukira muri Albanie.

Kugeza ubu, nta masezerano ya nyuma aragerwaho hagati ya EU n’u Rwanda kuri iyi gahunda, kuko ibiganiro bikiri mu rwego rwa politiki na dipolomasi.

Soma Izindi Nkuru