Amerika yafatiye ibihano uruganda rwa zahabu rwo mu Rwanda n’abaruyobora

Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu Ishami rya Minisiteri yayo y’Imari rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano (OFAC), yafatiye ibihano uruganda rwa ‘Gasabo Gold Refinery Ltd’ rwo mu Rwanda ndetse n’abaruyobora. Ni nyuma yo kurushinja kugira uruhare mu gucuruza no gutunganya zahabu ikurwa mu buryo butemewe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisiteri […]

Umuhanda wa miliyoni 392 Frw bawugendamo basimbuka

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku ikoreshwa rya miliyoni 392 z’amafaranga y’u Rwanda mu gusana umuhanda Rusizi–Bugarama, nyuma yo kubona ko uwo muhanda ugikomeje kuba mubi kugeza naho abaturage bawugendamo basimbuka. Mu ibazwa ryabaye ku wa 25 Kamena 2026, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) bwasobanuye […]

Amerika iri gukurikirana Umunyarwanda mu kirego cya miliyari 53 Frw

Umunyarwanda Jimmy Muyumbu w’imyaka 38, utuye mu mujyi wa Glendale muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gushinjwa uruhare mu buriganya bukomeye bwakorewe gahunda ya Leta yita ku buvuzi bw’abaturage bafite ubushobozi buke. Muyumbu, usanzwe uzwi mu muryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika no mu myidagaduro kubera […]

Ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Espagne yaguze Umunyarwanda 

Ikipe ya Levante UD yo mu Cyiciro cya Mbere muri Espagne, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’umukinnyi ukiri muto Aaron Murenzi, ukomoka mu Rwanda ariko wakuriye mu Bubiligi, kugira ngo azayikinire mu mwaka utaha w’imikino. Iyi kipe kuri uyu wa Kane yatangaje ko “Aaron Murenzi yamaze kugirana amasezerano n’iyi kipe” ndetse ko azaba umwe mu […]

Ese nta masezerano ari hagati ya Kinshasa na Kigali?: Musenyeri Nshole 

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), Mgr Donatien Nshole, yavuze ko hari ibibazo bikomeye bikwiye gusubizwa ku mubano uri hagati ya Leta ya RDC n’u Rwanda, anaburira ko gutegura referandumu abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 batarimo byaba ari ukwemeza gucamo ibice igihugu. Yabigarutseho ku wa Kabiri mu […]

U Rwanda mu biganiro bya EU byo kwakira abimukira, nyuma y’ishoramari rya Frw miliyari 1,500

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), biri gutekereza gushyiraho ibigo byo hanze y’u Burayi bizajya byakira abimukira banze guhabwa uburenganzira bwo kuguma kuri uriya mugabane, aho u Rwanda na Uzbekistan biri mu bihugu byatekerejweho nk’ahashobora gushyirwa ibyo bigo. Ikinyamakuru POLITICO, kivuga ko abadipolomate batatu b’i Burayi bemeje ko hari ibiganiro hagati y’ibihugu bimwe bigize […]

MISHOU yashyize hanze Angelina

Nyuma y’imyaka amenyekana cyane nk’utunganya indirimbo (music producer), Mishou yinjiye ku mugaragaro mu mwuga wo kuririmba ashyira hanze indirimbo ye nshya yise “Angelina”, ikubiyemo ubutumwa bushimagiza ubwiza n’indangagaciro z’Umunyarwandakazi. Muri iyi ndirimbo, Mishou agaragaza umukobwa witwa Angelina nk’ikimenyetso cy’ubwiza, icyubahiro n’agaciro. Mu magambo y’iyi ndirimbo, amwizeza urukundo ruzira uburyarya, amusezeranya kumwitaho no kumuha ibyiza akwiye, […]

Ramaphosa yatereranywe na Tshisekedi? Impamvu zishobora kuba ziri inyuma y’ukwegerana gutunguranye kwa Kigali na Pretoria

Mu gihe benshi bari bamenyereye kubona u Rwanda na Afurika y’Epfo nk’ibihugu byari bimaze imyaka myinshi bifitanye umwuka mubi, umwaka wa 2026 watangiye kugaragaza impinduka zitunguranye muri dipolomasi y’ibi bihugu byombi. Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda i Pretoria ndetse n’ubushake bw’impande zombi bwo kongera kuzahura umubano byatumye hibazwa icyihishe inyuma y’iyo gahunda. Ese […]

Museveni yashyizeho Minisitiri usimbura by’agateganyo umugore we umaze igihe atagaragara

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho Dr. John Chrysostom Muyingo kugira ngo ayobore ibikorwa bya buri munsi bya Minisiteri y’Uburezi na Siporo, mu gihe umugore we akaba na Minisitiri w’iyi Minisiteri, Janet Museveni, akomeje kubura mu ruhame. Ibi bibaye nyuma y’amezi menshi Janet Museveni atagaragara mu bikorwa bya Leta, ibintu byakomeje guteza impaka n’inkuru nyinshi […]

Kugabanya imirwano mu Minembwe mu bintu 8 u Rwanda na RDC byiyemereje i Londres

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyemeje gufata ingamba zigamije kugabanya umwuka mubi n’imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko mu gace ka Minembwe. Ibi bikubiye mu itangazo ryasohotse nyuma y’inama ya gatandatu y’Akanama Gahuriweho gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati y’ibihugu byombi yabereye i Londres mu Bwongereza, ku wa […]

Ingabo za Congo n’iz’u Burundi zakubitiwe kuri Ruhinamavi nk’ingoma: Col. Rugabo

Colonel Rugabo Fidèle uvugira ibikorwa bya gisirikare by’umutwe wa Twirwaneho, yatangaje ko ingabo z’uyu mutwe zahaye isomo iza Congo Kinshasa n’iz’u Burundi, ubwo zashakaga kugerageza kwisubiza agasozi ka Ruhinamavi. Ruhinamavi ni agasozi k’ingenzi cyane mu rugamba rwo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kakaba kitegeye Centre ya Minembwe iherereye muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo. […]