Screenshot_20260625-174240

Umuhanda wa miliyoni 392 Frw bawugendamo basimbuka

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku ikoreshwa rya miliyoni 392 z’amafaranga y’u Rwanda mu gusana umuhanda Rusizi–Bugarama, nyuma yo kubona ko uwo muhanda ugikomeje kuba mubi kugeza naho abaturage bawugendamo basimbuka.

Mu ibazwa ryabaye ku wa 25 Kamena 2026, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) bwasobanuye ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu gusana gusa ibice byari byarangiritse cyane, aho bashyizemo laterite ndetse bakanasiba ibinogo, bitewe n’ubushobozi buke bw’ingengo y’imari.

Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko amafaranga bagenerwa yo gusana imihanda aba ari make ugereranyije n’ibikenewe, bityo bagahitamo gukorera ahangiritse cyane kurusha ahandi.

Abadepite bagize PAC banenze uburyo bwo gukoresha laterite bavuga ko idatanga igisubizo kirambye, cyane ko hari aho yangiritse nyuma y’igihe gito. Depite Berthelemy Karinijabo yabajije impamvu RTDA idakoresha uburyo buramba kandi buzamara nibura amezi menshi.

RTDA yasubije ko gukora umuhanda urambye bisaba ibikoresho n’ikoranabuhanga bihenze, birimo imashini zisya amabuye n’ibikoresho byihariye, ibintu bitashobotse kubera ubushobozi buke bwari buhari.

Ikigo cyatangaje kandi ko giteganya gutangira kubaka uwo muhanda mu buryo burambye, ushyirwemo kaburimbo, guhera muri Mutarama 2027.

PAC yakomeje gusaba RTDA kunoza imikoreshereze y’umutungo wa Leta no gushaka ibisubizo birambye ku mihanda ikomeje gutwara amafaranga menshi yo kuyisana kenshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *