000_43J39P8

Kugabanya imirwano mu Minembwe mu bintu 8 u Rwanda na RDC byiyemereje i Londres

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyemeje gufata ingamba zigamije kugabanya umwuka mubi n’imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko mu gace ka Minembwe.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohotse nyuma y’inama ya gatandatu y’Akanama Gahuriweho gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati y’ibihugu byombi yabereye i Londres mu Bwongereza, ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026.

Ni inama yahuje abahagarariye u Rwanda, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse na Komisiyo ya AU.

Mu itangazo rihuriweho ryasohotse nyuma y’iyo nama, impande zose zagaragaje impungenge zatewe n’ubukana bw’imirwano ikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa RDC, ingaruka z’ibitero bya drone ku baturage no ku rugendo rw’amahoro, ndetse n’ibibazo by’ubutabazi birimo n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Abari muri iyo nama bavuze ko “hakenewe byihutirwa ibikorwa bituma agahenge kemeranyijweho kagira umumaro kandi kakubahirizwa ku buryo bugaragara.”

Mu bintu umunani by’ingenzi u Rwanda na RDC byiyemeje, harimo ingingo ivuga ku kugabanya umwuka mubi n’imirwano mu buryo bwihuse, by’umwihariko mu gace ka Minembwe.

Aka gace kamaze amezi abarirwa muri 14 karabaye isibaniro ry’ibitero by’ingabo za Congo Kinshasa, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo; ndetse n’imirwano ihuza izi mpande n’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho.

Itangazo risaba “kugabanya umwuka mubi by’ako kanya, cyane cyane ahakikije Minembwe, no gukoresha ubushobozi bw’impande zombi ku bari ku rugamba kugira ngo iyo ntego igerweho.”

Ni ubwa mbere mu bihe bya vuba Minembwe ivuzwe mu buryo bweruye mu itangazo rihuriweho n’u Rwanda na RDC rijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.

Uretse iyo ngingo, ibihugu byombi byiyemeje gushyira mu bikorwa byuzuye Amasezerano y’Amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025.

Itangazo rivuga ko Kigali na Kinshasa byiyemeje ”gushyira mu bikorwa byuzuye Amasezerano y’Amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda yasinywe ku wa 27 Kamena 2025, harimo n’ibijyanye n’ibitero bya drones.”

Byiyemeje kandi gushyigikira ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’ayo masezerano, gushyiraho uburyo bworoshya ibikorwa by’igenzura bihuriweho, gusangira amakuru y’umutekano no gukorana mu bikorwa bigamije gushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe.

Muri iri tangazo kandi, u Rwanda na RDC byatangaje ko bishyigikiye ibiganiro bikomeje kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23, bivuga ko bizatanga “ubufasha bwuzuye kugira ngo ibiganiro biri gukorwa hagati ya RDC na AFC/M23 mu nzira ya Doha bigere ku musozo mwiza.”

Impande zombi zanemeye kubaka icyizere hagati yazo binyuze mu kwirinda ibikorwa cyangwa amagambo ashobora kongera umwuka mubi no kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington.

Inama yasojwe hashimwa uruhare rwa Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo ya AU mu rugendo rw’amahoro, ndetse no gushimira u Bwongereza bwayakiriye.

Biteganyijwe ko nyuma y’iriya nama hagomba kuba indi y’Urwego Rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (JSCM) izaterana mu minsi 15 iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *