Colonel Rugabo Fidèle uvugira ibikorwa bya gisirikare by’umutwe wa Twirwaneho, yatangaje ko ingabo z’uyu mutwe zahaye isomo iza Congo Kinshasa n’iz’u Burundi, ubwo zashakaga kugerageza kwisubiza agasozi ka Ruhinamavi.
Ruhinamavi ni agasozi k’ingenzi cyane mu rugamba rwo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kakaba kitegeye Centre ya Minembwe iherereye muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23 bakirukanyeho ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, nyuma yo kukigarurira rigerageza gufata Minembwe.
Amakuru aturuka ku rugamba rwo muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko ku wa Gatatu izo ngabo zacengeye zishaka kwisubiza Ruhinamavi, gusa nyuma y’imirwano ikomeye zikaza gusubizwa inyuma.
Col. Rugabo abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ingabo z’u Burundi na RDC zakubiswe boshye ingoma (Tam Tam).
Yagize ati: “Nyuma yo kugerageza kwisubiza umusozi wa Ruhinamavi i Mente bikanga, ingabo z’u Burundi n’iza Congo zakubiswe nk’ingoma.”
Rugabo yunzemo ko mu rwego rwo kwihimura, izo ngabo zarashe ku bitaro bya Minembwe byarashweho hakoreshejwe drone, ndetse no ku bindi bikorwaremezo rusange.
Uyu musirikare mu izina rya Twirwaneho, yaboneyeho kwamagana “ibikorwa by’ubugome n’ubunyamaswa” byakozwe n’ingabo za Kinshasa.
Amakuru avuga ko imirwano yo kuri Ruhinamavi yamaze amasaha abarirwa muri atanu, mbere y’uko ingabo za Leta zirukanwa kuri uwo musozi zikambutswa umugezi wa Rwiko.


