1687990828480e17-9557e18a-8d040

Amerika iri gukurikirana Umunyarwanda mu kirego cya miliyari 53 Frw

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Jimmy Muyumbu w’imyaka 38, utuye mu mujyi wa Glendale muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gushinjwa uruhare mu buriganya bukomeye bwakorewe gahunda ya Leta yita ku buvuzi bw’abaturage bafite ubushobozi buke.

Muyumbu, usanzwe uzwi mu muryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika no mu myidagaduro kubera ubucuti afitanye n’abahanzi batandukanye, akurikiranyweho ibyaha birimo kugambirira gukora uburiganya mu buvuzi, uburiganya mu ihererekanya ry’amafaranga ndetse n’iyezandonke.

Ibi birego biri mu mukwabu mugari wakozwe na Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, wafatiwemo abantu 455 bakekwaho kunyereza amafaranga ya gahunda z’ubuvuzi za Leta.

Ubushinjacyaha buvuga ko Muyumbu, binyuze mu kigo cye Motherland Counseling LLC, yatanze inyemezabwishyu zivugwaho kuba zarashingiye kuri serivisi zitigeze zitangwa cyangwa zatanzwe mu buryo bunyuranyije n’ibyatangajwe. Icyo kigo cyari cyanditswe gitanga ubufasha ku bantu bafite ibibazo byo kubatwa n’ibiyobyabwenge n’inzoga.

Mu iperereza, havugwa ko icyo kigo cyasabye kwishyurwa amafaranga arenga miliyoni 44,9 z’amadolari, ariko gahunda ya AHCCCS yo muri Arizona ikishyura arenga miliyoni 36,6 z’amadolari, angana na miliyari zirenga 53 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko hari amafaranga n’indi mitungo byafatiwe Muyumbu, ndetse bukamushinja no gukoresha amafaranga akekwaho kuba yarakomotse kuri ubwo buriganya mu kugura imitungo itimukanwa kugira ngo ahishe inkomoko yayo.

Nubwo ibi birego byamaze gutangazwa, urubanza ruracyategerejwe, bityo Muyumbu aracyafatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rwamuhamije icyaha.

Uyu mugabo yari amaze imyaka yubaka izina muri Arizona binyuze mu bikorwa byo gufasha abantu bari mu rugamba rwo kuva mu biyobyabwenge, ndetse yari yaranatangaje ko ayobora inzu zirenga 100 zakirirwagamo abo yafashaga. Gusa ubu ibikorwa bye biri mu iperereza rikomeye ry’ubutabera bwa Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *