Janet-and-Museveni-

Museveni yashyizeho Minisitiri usimbura by’agateganyo umugore we umaze igihe atagaragara

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho Dr. John Chrysostom Muyingo kugira ngo ayobore ibikorwa bya buri munsi bya Minisiteri y’Uburezi na Siporo, mu gihe umugore we akaba na Minisitiri w’iyi Minisiteri, Janet Museveni, akomeje kubura mu ruhame.

Ibi bibaye nyuma y’amezi menshi Janet Museveni atagaragara mu bikorwa bya Leta, ibintu byakomeje guteza impaka n’inkuru nyinshi muri Uganda ku buzima bwe n’aho aherereye.

Mu kwezi gushize Janet Museveni ntiyitabiriye igenzura ry’abaminisitiri ryakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ndetse ntiyanitabiriye umuhango wo kurahira kwa Guverinoma nshya.

Muri uwo muhango kandi hafashwe umwanya wo kumusengera ngo akire uburwayi amaze igihe afite.

Nubwo atagaragara mu ruhame, Janet Museveni w’imyaka 78 y’amavuko yakomeje kuguma ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi na Siporo, nyuma yo kongera kugirirwa icyizere na Perezida Museveni muri Guverinoma nshya ya manda ya 2026-2031.

Dr. John Chrysostom Muyingo wari usanzwe ari Minisitiri wa Leta ushinzwe Amashuri Makuru muri iyo minisiteri, ni we wasabwe gukomeza ibikorwa bya minisiteri mu gihe hagitegerejwe ko Janet Museveni asubira mu kazi.

Muyingo ni umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye mu rwego rw’uburezi muri Uganda, aho amaze imyaka myinshi ayobora gahunda zitandukanye z’iyi minisiteri.

N’ubwo Guverinoma ya Uganda itaratangaza ku mugaragaro impamvu nyamukuru ituma Janet Museveni atagaragara mu ruhame, ibinyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu byavuze ko hari amakuru y’uko yaba ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugira ibibazo by’ubuzima.

Kugeza ubu, Janet Museveni aracyanditswe nk’Umuminisitiri w’Uburezi na Siporo mu nyandiko za Leta ndetse no ku rubuga rwa minisiteri, mu gihe Muyingo ari we uri kuyobora ibikorwa bya buri munsi by’iyo minisiteri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *