Ikipe ya Levante UD yo mu Cyiciro cya Mbere muri Espagne, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’umukinnyi ukiri muto Aaron Murenzi, ukomoka mu Rwanda ariko wakuriye mu Bubiligi, kugira ngo azayikinire mu mwaka utaha w’imikino.
Iyi kipe kuri uyu wa Kane yatangaje ko “Aaron Murenzi yamaze kugirana amasezerano n’iyi kipe” ndetse ko azaba umwe mu bagize Atlético Levante, ikipe y’abatarengeje imyaka 23 ya Levante.
Murenzi wavutse mu 2008, akina hagati mu kibuga asatira izamu, akaba ashimirwa ubushobozi bwo guhuza umukino no kurema uburyo bw’ibitego mu bice bya nyuma by’ikibuga.
Levante yavuze kandi ko asanzwe akinira amakipe y’ibyiciro by’abato y’u Bubiligi.
Murenzi yanyuze mu marerero abiri akomeye mu mupira w’amaguru w’u Bubiligi, arimo RSC Anderlecht na KRC Genk.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yasinyanye na Levante amasezerano y’imyaka itatu, ashobora kongerwaho undi mwaka umwe bitewe n’uko azitwara.


