Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu Ishami rya Minisiteri yayo y’Imari rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano (OFAC), yafatiye ibihano uruganda rwa ‘Gasabo Gold Refinery Ltd’ rwo mu Rwanda ndetse n’abaruyobora.
Ni nyuma yo kurushinja kugira uruhare mu gucuruza no gutunganya zahabu ikurwa mu buryo butemewe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisiteri y’Imari ya Amerika mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena, yavuze ko Gasabo Gold iri mu muyoboro Amerika ishinja gukorana n’umutwe wa M23 mu kunyereza amabuye y’agaciro ava muri RDC akinjizwa mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Imari, Scott Bessent, nyuma ya biriya bihano yavuze ko igihugu cye kitazemera ko imitwe yitwaje intwaro yungukira mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizizemerera imitwe yitwaje intwaro kungukira mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe no gukomeza guhungabanya akarere. Ubutunzi bw’amabuye y’agaciro bwa RDC ni ubw’Abanye-Congo.”
Amerika ivuga kandi ko M23 yamaze gushyirwa ku rutonde rw’imitwe yitwaje intwaro yafatiwe ibihano na Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, gusa ikaba yarakomeje gukoresha umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu gutera inkunga ibikorwa byayo bya gisirikare.
Mu byo OFAC ishinja Gasabo Gold, harimo kwakira no gutunganya zahabu yakuwe mu birombe byo muri Kivu y’Amajyepfo, ikanyuzwa mu Rwanda.
Washington inavuga ko nyuma y’uko zahabu ikuwe mu bice bigenzurwa na M23, ijyanwa mu Karere ka Rusizi mbere yo koherezwa i Kigali aho itunganyirizwaga muri Gasabo Gold.
Amerika ivuga ko mu ntangiriro za 2026 nibura ibiro 60 bya zahabu bifite agaciro ka miliyoni z’amadolari byanyujijwe muri uwo muyoboro.
Usibye Gasabo Gold Refinery Ltd, ibihano byanafatiwe Jean Malic Kalima usanzwe ari Perezida wa ruriya ruganda, na Bosco Kayobotsi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru warwo.
Kalima yanashyiriweho ibihano kubera andi masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro agenzura, arimo Bugambira Mines Ltd, Wolfram Mining and Processing Ltd na Rwinkwavu Mining Corporation Ltd na yo yahise ashyirwa ku rutonde rw’abafatirwa ibihano.
Amerika yavuze ko ibi bihano bije mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC agamije amahoro n’iterambere ry’ubukungu mu karere.
Ni ibihano bikomeje urukurikirane rw’izindi ngamba Washington yafashe ku bantu n’ibigo ishinja kugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, aho muri Werurwe 2026 yanashyize ku rutonde rw’abafatirwa ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF), izishinja gutera inkunga M23.
Nk’uko OFAC ibiteganya, umutungo wose w’abashyizwe kuri uru rutonde uri muri Amerika cyangwa ugenzurwa n’Abanyamerika uhita uhagarikwa, ndetse abaturage n’ibigo byo muri Amerika bakabuzwa kugirana na bo ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa by’imari.
Amerika ivuga ko intego y’ibi bihano atari uguhana gusa, ahubwo ari uguhatira abafatiwe ibihano guhindura imyitwarire yabo no guhagarika ibikorwa bifatwa nk’ibibangamira amahoro n’umutekano muri RDC.


