Imanishimwe Emmanuel uzwi ku izina rya Mangwende ni we wahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi gusimbura Djihad Bizimana, utemerewe kuzakina umukino u Rwanda ruzakina na Ethiopie.
Djihad Bizimana ntabwo yemerewe kuzakina umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Ethiopie mu mpera z’iki cyumweru, kubera amakarita abiri y’umuhondo yahawe mu mikino yabanje 2 ikurikirana.
Nkuko amategeko agenga amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika “CAF” abigena, umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo mu mikino ibiri ikurikirana mu irushanwa rimwe, asiba umukino utaha.
Tugendeye kuri iryo tegeko, Djihad Bizimana kubera amakarita y’umuhondo abiri yabonye ku mikino ibiri ikurikirana muri iri rushanwa, uyu mukinnyi ntabwo yemerewe kuwukina.
U Rwanda ruzakira na Ethiopie mu mukino wo kwishyura mu marushanwa yo guhatanira itike ya CHAN 2018 ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017, kuri sitade ya Kigali, umukino ubanza wabereye Addis Abbeba mu mpera z’icyumweru gishize u Rwanda rutsinze 3-2 bya Ethiopie.
Nkuko bigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ngo umutoza w’ Amavubi, Antoine Hey ni we wahamagaye myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel gusimbura Djihad.
Umutoza Hey avuga ko kubura Djihad Bizimana atari ikibazo gikomeye cyane kuko afite abaziba cye.
Yagize ati: kubura Djihad ntabwo ari ikibazo gikomeye cyane kuko dufite Ally Niyonzima na Amran Nshyimiyimana bashobora kuziba icyuho cye
Imanishimwe Emmanuel w’imyaka 22 bita Mangwende ukina yugarira ku ruhande ry’ibumoso, yaje mu ikipe ya APR FC avuye muri mukeba wabo, Rayon Sports FC umwaka ushije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


