Jacques Morel yasobanuye impamvu u Bufaransa butakwemera ko EX-FAR ari yo yahanuye indege ya Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Umwanditsi Jacques Morel, wanditse igitabo “ La France au Coeur du génocide ”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “U Bufaransa mu mutima wa jenoside”, akaba ari impuguke ku Rwanda, amaze imyaka 12 yegeranya inyandiko zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda, aho yemeza ko impamvu buhakana ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ingabo ze zitifuzaga gusaranganya ubutegetsi, ari ukubera ko nabwo bwahamwa n’icyaha kuko ari bwo bwafashaga igisirikare cy’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya 9 Abafaransa bagerageza iperereza ku mpamvu zateye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu 1994, indege yanaguyemo n’abapilote b’Abafaransa bayitwaraga. Ihanurwa ry’iyi ndege rikaba rifatwa nk’imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo perereza ryatangiye nyuma y’imyaka 4 ibyo bibaye, ariko bikaba ari ngombwa kwibutsa ko bamwe bemeza ko iri hanurwa ry’indege ryagizwemo uruhare n’u Bufaransa, mu gihe abandi bemeza ko ari FPR yayihanuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni muri urwo rwego umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu minsi ishize wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’aho abacamanza Nathalie Poux na Jean-Marc Herbaut bahamagarije minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, James Kabarebe, ngo azajye guhangana n’umutangabuhamya mushya wabonetse wemeza ko indege ya Habyarimana yahanuwe na FPR yari iyobowe na perezida w’u Rwanda kuri ubu, Paul Kagame.

Ibi bikaba bitarakiriwe neza n’u Rwanda, aho mu kiganiro minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yahaye ikinyamakuru Le Monde, yatangaje ko iby’iri perereza rishya byihishwe inyuma na bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa bari bashyigikiye ubutegetsi bwashyize mu bikorwa jenoside, bakaba bamaze imyaka 23 bashaka gusibanganya ibimenyetso bibashinja uruhare muri ubu bwicanyi bwibasiye abo mu bwoko bw’Abatutsi na bamwe mu Bahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Sputnik France, umwanditsi Jacques Morel yabajijwe icyaba kihishe inyuma y’iri perereza rikomeje gukorwa ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, asubiza ko ryatangiye mu 1998 bigizwemo uruhare n’abadepite.

Uyu avuga ko kwerekana ko ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyangwa mu nkengero zacyo, abacamanza Trevidic na Poux bemeje ibyari bisanzwe bizwi ko igitero ku ndege ya Habyarimana cyateguwe n’izari ingabo z’u Rwanda zitifuzaga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha yemereraga FPR kuza mu gihugu igasangira ubutegetsi n’andi mashyaka yari ahari ndetse hakabaho no kuvanga ingabo.

Uyu avuga rero ko gutunga urutoki izari ingabo z’u Rwanda ari ukurutunga u Bufaransa. Ku ruhande rumwe, ngo ni abasirikare bakuru b’Abafaransa bayoboraga ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’u Rwanda kandi ni nabo bumvaga amakuru yose y’inzego z’ubutasi.
Jaques Morel journaliste

Ku rundi ruhande, ngo abasirikare b’Abanyarwanda batari bazi kuregera (régler) imbunda nini bahawe n’u Bufaransa bari kubasha gute kurasa za missiles? Ngo nta gushidikanya n’impuguke mu kurasa za missiles zoherejwe n’u Bufaransa zacengeye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Ikinyamakuru Sputnik cyamubajije impamvu iki kibazo gikomeje kubera ingorabahizi inzego z’ubutabera ukuri kukaba kudashyirwa ahagaragara, asubiza ko ikibazo atari ubutabera ahubwo ikibazo ari ubutabera bw’u Bufaransa. Yagize ati: “ Ntabwo ari ubutabera ahubwo ni ubutabera bw’u Bufaransa. Umucamanza ni umukozi wa leta, ntabwo aba yizeye gusa kuzungukira mu zabukuru ze, ahubwo anateganya kugira uburenganzira ku buzima .”

Yakomeje agira ati: “ Leta y’u Bufaransa ifite uruhare muri icyo gitero ku rwego rwo hejuru nubwo cyaba cyarakozwe n’abacanshuro b’abanyamahanga .”

Yabajijwe niba uku kongera gutumiza minisitiri w’ingabo cyaba ari igikorwa cya dipolomasi kigamije koroshya uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside, maze mu gusubiza Jacques Morel agira ati: “ Ni uguhakana uruhare rw’u Bufaransa gusa .”

PICT0153
Jacques Morel ubwo yari mu bushakashatsi mu Rwanda mu 2007

Uyu mwanditsi akomeza avuga ko iyo u Bufaransa butabigiramo uruhare, abanyapolitiki b’intagondwa b’Abanyarwanda batari kubasha gushinga guverinoma mu munsi umwe iyo hataba ambasaderi w’u Bufaransa ngo wategetse ko guverinoma nshya igomba kuba igizwe na Hutu Power, yari udutsiko tw’abitandukanyije n’andi mashyaka ataravugaga rumwe na Habyarimana ariko banga Abatutsi.

Bwana Morel yabajijwe niba kubonana guherutse kwa perezida Kagame na perezida Macron hari icyizere kwatanga ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kumera neza ndetse ibintu bikaba byakwihuta u Bufaransa bukemera uruhare rwabwo muri iki kibazo, asubiza ko yifuza ko perezida Macron yakura u Bufaransa muri iki gihirahiro.

Yakomeje agira ati: “ Iyi ntambara ya bucece u Bufaransa bushora ku Rwanda kuva mu myaka 23 iremereye igihugu cyacu. Birahagije kureba imikorere y’u Rwanda y’ubu ukagereranya n’ibindi bihugu bya Afurika bikigendera ku Bufaransa .”
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *