Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na chairman wa Smart Africa, ari kumwe na Tony Elumelu washinze $100 Entrepreneurship Programme, biteganyijwe ko ari bo bazayobora Umunsi wa ba Rwiyemezamirimo bakiri bato (Young Entrepreneurship Day) mu Nama Nyafurika ya 2017 (Africa 2017 Forum) izwi mu Cyongereza nka Africa Forum, iba igamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika.
Uyu Munsi wa ba Rwiyemezamirimo bakiri Bato ni inyongera nshya kuri Africa Forum, uzaba bucya haba Africa Forum 2017 ku itariki ya 07 Ukuboza. Biteganyijwe ko hazabaho guhuza bamwe muri ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika batanga icyizere no kubereka abashoramari, abafasha ba rwiyemezamirimo bakivuka, ndetse habeho n’amahugurwa azabaha ubumenyi bwo kurushaho guteza imbere business zabo.

Perezida Kagame kimwe na Elumelu nk’uko iyi nkuru dukesha CNBCAfrica ikomeza ivuga,nabo nib a rwiyemezamirimo bageze kuri byinshi, bakaba bazatanga ibitekerezo byabo mu rwego rwa guverinoma n’urw’abikorera ndetse banagirane ikiganiro gifunguye na bamwe mu bayobozi bazaza baturutse hirya no hino muri Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga kuri uyu Munsi wa ba Rwiyemezamirimo bakiri bato (YED), minisitiri w’ishoramari n’ubutwererane mpuzamahanga wa Misiri, Dr. Sahar Nasr, minisiteri ayoboye akaba ari nayo itegura gahunda ya Africa 2017 ku bufatanye na COMESA, yavuze ko guhanga umwuka mwiza wo gukoreramo business kinyamwuga kugirango ba rwiyemezamirimo babashe gutera imbere, ari byo zingiro rya politiki za guverinoma y’igihugu cye.
Iyi nama ya Afrika 2017 ifatwa nk’inama iruta izindi ihuza abanyemari na bagenzi babo ndetse n’abanyemari na guverinoma (B2B and B2G) igiye kubera ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka, aho benshi mu bakuru b’ibihugu muri Afurika bamaze kwemeza ko bazayitabira, hakaba hari n’ibigo bigera kuri 30 bishinzwe guteza imbere business muri Afurika n’intumwa za guverinoma zitandukanye bazitabira iyi nama.

Usibye perezida Kagame na perezida wa Misiri Al Sisi, abandi bakuru b’ibihugu biteganyijwe ko bazitabira barimo Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire, perezida wa Comores, Azali Assoumani na minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Carlos Agostinho do Rosà¡rio. Andi mazina akomeye cyane muri business nyafurika nayo azaba yitabiriye iyi nama hagamijwe kwihutisha ishoramari ryambukiranya imipaka n’ubufatanye.
Iyi nama nyafurika ngarukamwa (Africa Forum) ni inama yakirwa ku rwego rwo hejuru na perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al Sisi, igamije guteza imbere ubucuruzi muri Afurika n’ishoramari. Muri uyu mwaka izamara iminsi 3 kuva kuwa 07 kugeza kuwa 9 Ukuboza 2017, aho biteganyijwe ko izabera I Sharm El Sheikh.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


