Princes du Nord, ni itsinda rya muzika rifite inkomoko mu ntara y’amajyaruguru rika bikorera no mu Burengerazuba. Rigizwe n’abasore 2 barimo Ishimwe Jede bita Prince OfPeace ndetse na mugenzi we Ndekezi Johnson Kaya rikaba rimaze igihe kingana n’umwaka n’igice rikora muzika.
Mu gihe bamaze bashinze imizi, bitabiriye ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Uganda aho bamaze gutaramira inshuro zigera muri ebyiri, kuri ubu bakaba bari kwitegura kwerekeza muri kimwe mu bitaramo kizabera mu mugi wa Goma muri uku kwezi kw’ukuboza aho banafitanye umushinga w’indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Ghana, bakaba bemeza ko muzika ya bo byakunda ikagera ku rwego mpuzamahanga.
Princes du Nord ni itsinda rikora muzika, mu minsi rimaze rikaba riri kwerekana ko rishoboye, bimwe mu biri gutuma bakundwa cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rimaze gushyira hanze indirimbo zigera ku 8 harimo n’izo bagiye bakorana n’abandi bahanzi batandukanye nk’indirimbo Ikigare, Urukumbuzi, Mana Warakoze, Renzaho, ishyamba n’izindi zitandukanye zagiye zikundwa.
Mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutumwa butandukanye, Princes du Nord bashyize hanze indirimbo bise Gitare, ikaba ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana aho batangaza ko ari umuburo wo kwanga no kugendera kure ibyaha n’ibisa na byo kuko umunsi w’imperuka ku bawemera uri hafi kandi ko intungane arizo zizataramana n’Imana na ho inkozi z’ibibi zikajugunywa mu muriro utazima.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe n’umwe muba Producer bakomeje kwubaka ukorera mu karere ka Rubavu witwa Captain P ukorera muri Studio ya Blackstar Record iherereye mu karere ka Rubavu.

Nubwo baherutse gusohora indirimbo yaririmbiwe Imana, ngo ntibakwirengagiza ubutumwa butangirwa mu zindi ndirimbo
Mu kiganiro na Bwiza.Com aba basore bakora injyana ya Hip Hop bumvikanye bakora indirimbo ya Gospel twifuje kumenya niba bahisemo kuva mu ndirimbo zikunze kwitwa iz’isi bakaba biyeguriye gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, maze uwitwa Johnsonn Kaya adusubiza muri aya magambo.
“Ntabwo twareka kuririmba indirimbo zo gutanga ubutumwa ku mpande zose, gukora iyi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ntibivuze ko n’ubundi butumwa tutazongera kubutanga, oya muzika dukora ntirobanura dukora ku mpande zose, nk’ubu iyi twashyize hanze n’iburira buri umwe wese mu rwego rwo gukora no kwita kuby’ijuru kuko kubemera Imana tuzi ko twese hari ijuru ndetse n’ikuzimu kuzagera mu ijuru bisaba gukorera Imana no kuyitunganira. »
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Producer P, ni we ukorera aba basore umuziki
« Ni mururwo rwego iyi ndirimbo twayikoze nk’umuburo, turizera ko ubutumwa bukubiyemo buzafasha abantu benshi cyane”
Aba basore kandi batangaza ko nyuma y’iyi ndirimbo bagiye guhita bashyira indi ndirimbo hanze bari gukorana n’umuhanzi w’igihangange uba mu gihugu cya Ghana witwa “Canor”uzwi mu ndirimbo nka I go crazy, Makoma n’izindi zitandukanye, uyu muhanzi yamaze kohereza amajwi ubu akaba ari gutunganywa ku buryo mu minsi ya vuba iba yageze hanze.
Aba bahanzi bateganya ko iyi ndirimbo izabafasha kumenyekana atari mu Rwanda gusa ahubwo no muri Afurika muri rusange.
Umva hano indirimbo Gitare ya Johnson&Prince

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



