Umuririmbyi w’ umunyarwanda, Dushimeyezu Jean Luc uzwi ku izina rya Enk Lukas Enk agiye kwerekana ku mugaragaro bwa mbere umukino yahimbye awita AnkDushimeyezu yatangiye adutangariza ko uyu mukino yatangiye kugira ibitekerezo byo kuwukora mu mwaka w’ 2014.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro na Bwiza.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 7 Ugushyingo 2017, Dushimeyezu yagize ati:” Nkimara gukora uyu mukino nahise ntangira kuwereka no kuwigisha abantu b’ inshuti zanjye ariko biza kwaguka”.
Ati:” Aho bigeze hari abantu bamaze kwiga uyu mukino kandi bakawumenya , ubu rero tugiye gutegura amarushanwa ndetse tunakore amakipe”.
ukinwa gute?

Uyu mukino bakina bicaye ndetse unateretswe ku meza kimwe na Dame cyangwa Jeux de 6, ukinirwa kuri game board n’abantu babiri Abakinnyi bakifashisha amapiyo(inka) 12 kuri buri mukinnyi Umwe agira ibara rye uwundi akagira irye ritandumanye na mugenzi we.
Aha rero bakina bahuza udukinisho dutatu tw’umukinnyi muri zone zabugenewe zigaragazwa n’imirongo n’imibare biri mu kibuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa twababwira ko uyu mukino ugira amanota 15 byumvikane ko umuntu ugejeje kuri aya manota mbere ya mugenzi we niwe uba wegukanye intsinzi.
Ariko na none ni uko uriye akuramo agakinisho kuwo bakina birangira atsinzwe asigaje tubiri, undi akabarirwa amanota asigaranye.

Icyo umukino ANK 1 ugamije
kwidagadura, guhuza abantu b’ ingeli zose kugirango bagirane ubusabane no gukangura ubwonko mu gutekereza niko kamaro umuntu ashobora kunguka mu gukina cyangwa se no kureba uyu mukino mushya wa ANK1.
Uwahimbye uyu mukino, Jean Luc Dushimeyezu yadutangarije ko nubwo bari gutegura amarushanwa ku italiki 30 Ugushingo 2017 kuri New Panafricana ntibikuyeho ko mu mwaka w’ I 2018 bazamurika kumugaragaro uyu mukino ndetse bakazanategura Shampiyona izaba ifite igikombe gifite agaciro k’ amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi Magana Ku musozo w’ ikiganiro twagiranye na Dushimeyezu Jean Luc usanzwe uzwi muri muzika yavuze ko uyu mukino Ank 1 uzagira version 5(ANK 5) ariko uyu wakozwe niyo version ya mbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


