Mu mujyi wa Toronto muri Amerika, haravugwa resitora idasanzwe aho buri mukozi wese ukoramo agomba kuba afite agakoko ka SIDA, kuva ku wuhereza abakiriya ibiryo kugeza ku wubitunganya mu gikoni.
Iyi resitora idasanzwe, ngo mbere yo kuyinjiramo ugomba kuba wizeye neza ko ubana n’ubu bwandu ndetse ufite icyemezo gitangwa na muganga kigaragaza neza ko wanduye.

Iyi ibaye imwe muri resitora zaciye agahigo ko kugira umwihariko, aho buri wese uyigannye abasha gufata ku ifunguro ryateguwe n’ababana n’ubwandu.
Nyiri kwiga uyu mushinga aviga ko yabikoze mu rwego rwo kugira ngo abantu bashire ubwoba bitewe no kuba abaturage benshi muri Canada batinya gusangira cyangwa kurya ibyateguwe n’umuntu ubana n’ubwandu cyangwa uburwayi runaka, bityo we akaba ashaka gukuraho ibyo yita ko ari nk’ubwirasi mu baturage.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bakozi usanga bambaye imyenda yanditseho amagambo asa n’ateye ubwoba, harimo agira ati” Ushaka kwandurira mu biryo? Ngwino undumw!”

Andi usanga ahamagarira abakiriya kuza ngo basome abakozi ibi ngo bikaba ari bimwe mu bituma aba bakozi bumva ko aria bantu nk’abandi, ariko ababagana nab o bakaba bagomba kwiyumvisha ko bisanzuye kuko virusi ya SIDA itandurira mu gukoranaho n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
Â
Â
Â


