Uganda: CMI ifunze umuherwe ukiri muto ushinjwa gushaka gucecekesha uwari umukunzi wa Kaweesi

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI)mu mpera z’icyumweru gishize rwataye muri yombi umwe mu bakire bari kuzamuka mu mujyi wa Kampala witwa Brian Kirumira bakunze kwita Bryan White nyuma yo gusanga ari umwe mu bantu bari bamaze iminsi batera ubwoba umukobwa wari inshuti ya AIGP Andrew Kaweesi witwa Christine Muhoza Mbabazi.

Amakuru agera ku rubuga Spyreports rwo muri Uganda avuga ko Brian Kirumira w’imyaka 33, yakuwe n’abakozi ba CMI mu kabari kitwa Auto Spa gaherereye ahitwa Munyonyo muri Kampala, ari kumwe n’abashinzwe umutekano we batatu bose b’abapolisi, akaba kuri ubu afungiye mu rwego rushinzwe kurwanya iterabwoba ruzwi mu Cyongereza nka Join Anti-terrorism Task Force (JATT).

mbabazi 4
Christine Muhoza Mbabazi

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amakuru ava mu gisirikare agera kuri uru rubuga akaba avuga ko CMI irimo gukora iperereza ku mibanire ya Bryan White n’uwari umukunzi wa AIGP Kaweesi, Christine Muhoza Mbabazi hakekwa ko yaba afite amakuru y’ingenzi ku iyicwa rya Kaweesi.

Bivugwa ko nyuma yo gutabwa muri yombi, Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa perezida Museveni, yahise abimenyeshwa, yabaza umuyobozi wa CMI, Col Abel kandiho, akabwirwa ko hari amakuru y’ingenzi bari kugerageza kumukuramo.

Bryan White with Gen. Saleh
Gen Salim Saleh na Bryan White bafitanye umushinga w’ubuhinzi urimo akayabo ka za miliyoni

Ubwo Gen Salim Saleh ngo akaba yarahise amenyesha abo mu muryango wa Bryan ko gutuza abashinzwe umutekano bakabona icyo bamushakaho.

Bivugwa kandi ko uyu Christine Mbabazi, twabagejejeho ibye mu nkuru iheruka, yaba yarareze Bryan White kuri CMI ayibwira ko uyu aherutse kubona numero ye ya telephone agatangira kumuhamagara amubwira ko akwiye kwemera akayabo k’amafaranga yashakaga kumuha akarekeraho kuvuga ibijyanye n’urupfu rwa Kaweesi.

Uyu mugore nawe ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kaweesi, ahakana ibyo ashinjwa ahubwo akavuga ko mbere y’uko yicwa, Kaweesi yari amaze iminsi nawe amubwira ko ubuzima bwe buri mu kaga hari abantu bari kumugendaho harimo no kumuhamagara bakamutera ubwoba.

who 2019999735 bryan white
Umuherwe ukiri muto, Brian Kirumira uri kuzamuka muri Kampala/Ifoto:Internet

Amakuru akomeza avuga ko Mbabazi yabwiye abashinzwe umutekano ko Bryan White yari amaze iminsi amwumvisha ko akwiye gufata miliyoni 200 z’amashilingi akarekeraho kuvuga ibya Kaweesi.

Mbabazi ngo akaba yarabwiye inshuti ze ko Bryan yamuhamagaye akamwizeza kumuha ayo mafaranga ndetse ngo niba atifuza no guhura nawe akaba yakohereza umuntu yizeye akayamufatira. Bivugwa ko uyu mugore kuva icyo gihe yahise ashyira numero za Bryan muri blacklist, ndetse akitabaza abashinzwe umutekano.

Umwe mu bo mu nzego z’umutekano wavuganye na Spyreports avuga ko Mbabazi afite ubwoba ko abantu bashakaga umutwe we nyuma yo kugira ibyo atangaza ku rupfu rwa Kaweesi, bashobora kuba barahinduye uburyo bwo kumucecekesha bashora akayabo k’amamiliyari muri uyu Bryan White ngo amugirire nabi abeshya ko ashaka kumufasha.

Bryan white security detail
Bryan White aba afite uburinzi bukomeye nk’umunyacyubahiro

Uyu Mbabazi nk’uko twabibagejejeho mu nkuru iheruka, ameze nk’ufungiye iwe mu rugo aho arinzwe bikomeye n’umutwe ubusanzwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ndetse ngo mu minsi ishize perezida Museveni ubwe akaba aherutse gusimbura abo yohereje kumurinda ndetse agaha amabwiriza umuhungu we, Maj. Gen. Muhoozi yo kwikurikiranira umutekano we.

Mu mabwiriza mashya yahawe, Gen Muhoozi akaba agomba kumenya ko Mbabazi yariye, yaryamye neza kandi umutekano we ukajya uhora usubirwamo mu rwego rwo kwirinda ko hari abantu bamuhiga bacengera muri aba barinzi yahawe.

Mbabazi ngo yari aherutse guteza imvururu mu rugo rwe ubwo igipolisi cyamjuteraga nyuma y’aho yari amaze kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ku rupfu rw’uwari umukunzi we ari naho yavugiye ko Kaweesi mbere y’uko yicwa yamubwiraga ko hari abantu bamugendaho bashaka kumwica ndetse ko akeneye gusenga cyane.

Icyo gihe rero abapolisi bageze iwe bahasanga uburinzi bukomeye cyane bw’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO) rubuza polisi kumutwara havuka akavuyo abapolisi bashaka kubarasaho mbere y’uko perezida Museveni ubwe abyinjiriyemo agakura abapolisi n’abo mu rwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu, akabasimbuza abashinzwe kumurinda (SFC).

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hari n’amakuru ari kuri flash disk ku bantu baba barishe Kaweesi uyu Mbabazi yaba yaragejeje kwa perezida Museveni binyuze ku muhungu we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu Brian Kirumira, bivugwa ko kuri ubu ari we mukire ukiri muto uri kuzamuka muri Kampala ahanzwe amaso nyuma y’urupfu rwa Ivan ssemwanga, yakunze kugaragara muri video ashyira ku mbuga nkoranyambaga arimo kubara amafaranga menshi ndetse akajya ayajugunyira uwo ashatse.

22814082 1723683594370161 5822649321094174232 n
Bryan White n’amafaranga menshi imbere ye ndetse n’inzoga zihenze

Uyu ngo yanakunze kugaragara mu mihanda yerekeza mu mujyi wa Kampala aherekejwe n’abamotari ari mu modoka ye nziza agenda aha urubyiruko amafaranga ngo ruteze imbere business zarwo.
ya1

Uyu ariko ngo mu cyumweru gishize noneho yaje gutungura abantu ubwo yafotorwaga ari kumwe n’abakomando batatu bambaye imyenda ya gisivili ariko bafite imbunda zikomeye mu gace kitwa Wankulukuku aho ngo yari yagiye kwishimisha.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *