Hagati ya Lilian Mbabazi na Radio wo muri goodlife hashobora kugira utungurwa n’ubukwe bwabo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kirekire bitangazwa ko Radio umwe mu bagize itsinda rya Gooflife arimo kwitegura ubukwe n’umukunzi we Lilian Mbabazi mu mpera z’uyu mwaka,ubu ngo amikoro niyo yatumye ubukwe busubikwa ndetse italiki bwimuriweho ikaba itari mu myaka ya hafi.
Nk’uko Lilian Mbabazi yabitangaje ngo ntibarabasha kwisuganya mu buryo bw’amikoro kugira ngo ubukwe Butahe,akanavuga ko nta byinshi bigeze babyumvikanaho n’umukunzi we,gusa ngo amikoro make ntiyatuma butaha.
R1
Lilian mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo mu gihugu cya Uganda NTV yavuze ko n’ubwo Mowzey Radio bafitanye abana 2 ariko ubukwe bwabo butari mu minsi ya vuba.
Lilian yagize ati”Radio dufitanye abana 2, mbese turi umuryango,ariko ubukwe bwo simbubona vuba aha”
“ Nanjye sinzi aho amakuru yabwo aturuka,ahari wasanga bishoboka ko Moses yaba ari we wabivuze”
biranashoboka ko yaba ashaka kuzantungura ariko sindi umugore wo gutungurwa muri ubwo buryo kandi si nako byizeye”
“icyo nshaka cy’ibanze ni ugushakisha amafaranga,ubundi nkabaho mu buzima bunyizihiye n’abana banjye,iby’ubukwe byo bizaza nyuma”
Biriya ni ibintu bihenze cyane,bisaba amafaranga menshi kandi ubu ntabwo twiteguye pe kuburyo ubukwe twabukora bugataha,nti twiteguye pe!”
R2
Mbabazi Lilian wamenyekanye cyane mu itsinda Blue 3 ryo muri Uganda,yagiye ahakana kenshi ko atabana na Radio ku mpamvu nyinshi zinyuranye, kuva na kera bagifitanye umwana umwe yajyaga avuga ko atakwemera ko babana kugeza babyaranye n’uwa kabiri ndetse nawe umaze kuba mukuru.
lll
Ubukwe bwabo bwagiye buvugwa kenshi ariko bikarangirira mu magambo,gusa ubwateganyaga kuba mu mpera z’uyu mwaka bwo ngo bwaba buzize ikibazo cy’ubukene bombi bifitiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *