Mu gihe havugwa urwicyekwe mu ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe na Perezida Mugabe abarizwamo, umwe mu bayobozi bakomeye mu gisirikare yatangaje ko umwiryane nukomezamo, kizabyinjiramo.
Umugaba mukuru w’ingabo, General Constantino Chiwenga, ni we watanze ubu butumwa ko intambara nirota hagati muri iri shyaka bitazabuza abasirikare ba Leta kuyinjiramo, anasaba ko umwuka mubi uririmo wahagarara.
Umwuka mubi uvugwa muri ZANU-PF nyuma yaho Mugabe atangiriye kwirukana ku buyobozi bamwe mu bafatwa nk’intwari z’igihugu bagize uruhare rukomeye ngo igihugu kibone ubwigenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu minsi mike ishize, Perezida Mugabe akaba ari bwo yirukanye Emmerson Mnangagwa, wafatwaga nk’icyegera cye, ndetse wanahabwaga amahirwe yo kuzamusimbura umunsi azaba yavuye ku buyobozi.
Uku kwirukana inararibonye ku buyobozi, babifata nkaho Mugabe arimo kubikora agambiriye kuzasimburwa n’umugore we Grace, abandi yarabirukanye, nk’uko BBC dekesha iyi Nkuru ibitangaza.

Grace Mugabe w’imyaka 52 ushishikajwe no kuzasimbura Mugabe ubu ufite imyaka 93
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


