Guhera ku munsi w’ejo tariki ya 14 Ugushyingo, perezida wa Sudani, Al Bashir ari muri Uganda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Ni mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda yo yasabye ko uyu mukuru w’igihugu yatabwa muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho n’urukiko mpuzamahanga rwa ICC, ariko guverinoma ya Uganda aho kubikora ahubwo igakaza umutekano kurushaho.
Daily monitor yo muri Uganda dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo uyu muperezida yasesekaraga ku kibuga cy’indege cya Enthebbe, umutekano wari wakajijwe mu buryo budasanzwe, mu gihe abandi ku rundi ruhande bo basabaga ko yatabwa muri yombi agafungwa agategereza ko urukiko rwa ICC ruzamuburanisha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Bashir akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu mu ntara ya Darfour, byiganjemo iby’ubwicanyi n’ubudi bugizi bwa nabi, aho habarurwa abasaga Ibihumbi 300 baguye muri ubwo bwicanyi guhera mu myaka yashize, ndets eigihe cye kirekire akaba yarakimaze mu bwihisho.
Uyu muperezida yaherukaga muri Uganda muri 2016, ubwo yitabiraga indahiro ya Perezida Museveni, ariko guhera mu myaka 2 ishize aba banyepolitiki bakaba baragiye bagerageza kwagura ubucuti ariko bigakomwa mu nkokora no kuba yarahigwaga.
Urukiko rwa ICC rushinja uyu muperezida ibyaha bigera kuri bine, birimo iby’ihohotera, iby’intambara, iby’ubugizi bwa nabi ndetse n’ibyaha by’itsembabwoko.
Mu yandi magamb, umubano wa Uganda na perezida Bashir si uwanone nubwo bitagiye byorohera aba bakuru b’ibihugu kubonana ngo bawungoze neza.
Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, perezida Bashir yatumiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu by’abarabu yagombaga kuyoborwa na perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ariko yanga kujyayo icyo gihe atangaza ko afite impamvu zituma ataboneka, amakuru akaba avuga ko yatinyaga ku yaza kubazwa ku byaha ashinjwa by’ubwicanyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


