Umukino w’ikipe ya Rayon Sports na Police FC wari utegerejwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, usubitswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera urupfu rw’umutoza Katauti.
FERWAFA ifashe iki cyemezo nyuma y’ubusabe bwa Rayon Sports yasabaga ko uyu mukino wasubikwa bitewe n’inkuru y’urupfu rw’ uwari umutoza wungirije wayo, Ndikumana Hamad Katauti, itariki uzakinirwaho ikazatangazwa nyuma y’imihango yo kumuherekeza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inkuru y’urupfu rwa Katauti yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo, mu gihe ku wa Kabiri yari yavuye mu myitozo ari muzima. Imihango yo kumushyingura iraba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu irimbi ry’i Nyamirambo.
Uyu mukino wa Rayon Sports na Police FC w’ikirarane, wagombaga gukinirwa kuri sitade ya Kicukiro, mu irushanwa ‘Azam Rwanda Premier League’ ;wasubitswe ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga gukina na Ethiopie mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2018.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


