Nyuma y’aho mu minsi ishize uwari Umushinjacyaha Mukuru wa repubulika muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Abdallah Akishuli, yitandukanyirije na yo, kuri uyu wa gatatu, itariki 15 Ugushyingo 2017, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri iyi guverinoma nawe yitandukanyije na yo.
Mu minsi ishize kuwa 14 Ugushyingo 2017 nibwo twari twabagejejeho inkuru yavugaga ko Abdallah Akishuli wari Umushinjacyaha Mukuru muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Padiri Thomas Nahimana, yeguye kuri uyu mwanya ndetse no mu bikorwa byose by’iyi guverinoma. Icyo gihe akaba yaravuze ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kubitekerezaho neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa Gatatu rero nibwo undi muri iyi guverinoma, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, nawe yandikiye Nahimana nk’ukuriye iyi guverinoma ndetse na minisitiri w’Intebe we ababwira ko asezeye ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano k’iyi guverinoma.
Mu ibaruwa ye rero Daniel Nduwimana yagize ati :
Ba Nyakubahwa ba Ministre
Kubera impamvu zanjye bwite, nyuma yo kubitekerezaho bihagije nafashe icyemezo cyo gusezera ku mwanya wa ministre w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano k’iyo Guverinoma.
Mbifulije imilimo myiza.
Daniel Nduwimana
Uyu rero abayobozi umuyobozi wa kabiri mukuru muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro n’ubusanzwe yanenzwe igishingwa kubera impamvu zitandukanye, umuntu akaba yakwibaza niba abayigize badatangiye kubona ko bibeshye cyangwa ntacyo izabagezaho mu rugamba rwabo rwo kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


