Nyuma y’aho bamwe mu bagore bakina sinema muri Hollywood bakomeje gushyira ku karubanda aba producers n’aba Agents batandukanye babashinja kubafata ku ngufu n’irindi hohotera rishingiye ku gitsina, kuri ubu umukinnyi wa sinema w’umugabo, Terry Crews, ugaragara muri filimi y’uruhererekane, The Expendables, nawe bwa mbere yashyize mu majwi umu-Agents wo muri Hollywood wamukoze ku myanya ye y’ibanga bahuriye mu kirori bikaba ngombwa ko akivamo kidasojwe.
Uyu mukinnyi wa filimi w’icyamamare muri Hollywood, Terry Crews avuga ko ibi byamubayeho muri Gashyantare umwaka ushize, ubwo yahohoterwaga na agents witwa Adam Venit ukuriye department ya studio izwi nka Motion Pictures muri William Morris Endeavor, imwe muri agence zikomeye cyane ku Isi.

Mu kiganiro Good Morning America cya ABC News cyo kuri uyu wa Gatatu, Terry akaba yavuze ko asanzwe afitanye umubano na hafi ya buri muntu muri uru ruganda rwa rwa sinema, ariko akaba atari bwagirane ikiganiro n’uyu mugabo Adam Venit.
Terry Crews avuga ko yari ari kumwe n’umugore we, Rebecca King-Crews muri uwo munsi mukuru, ubwo Venit yamwegeraga agacakira imyanya ye y’ibanga bigatuma asimbuka agira ati: “ hey, hey! ”

Terry akomeza avuga ko bitarangiriye aho ahubwo uyu mugabo yakomeje kujya asohora ururimi mu kanwa amwicira amasiri akora n’utundi tuntu two kumutongoza maze undi aramubwira ati: “Uri mu biki?” ariko undi ngo agasa nk’udashaka kumwumva.
Akomeza avuga ko yanasunitse Venit abonye akomeje kumusagarira akagwa ku bandi bantu bari bitabiriye umunsi mukuru.
Uyu mukinnyi wa filimi avuga ko mu buzima bwe ari bwo yari ahuye n’ibintu nk’ibyo ku buryo byamuteye ubwoba yanabyuka mu gitondo akibaza niba koko byabaye.
ABC News ivuga ko Venit yanze kugira icyo atangaza kuri ibi avugwaho, mu gihe Terry Crews kuwa 08 Ugushyingo muri uyu mwaka yafashe icyemezo cyo kurega Adam Venit avuga ko yamuhohoteye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Terry aragira ati: “ Ibi nibyo bya Hollywood. Ni ugukoresha nabi ububasha. Uyu mugabo, na none ni umwe mu bantu bafite imbaraga muri Hollywood kandi amaherezo yandebye nk’aho yagiraga ati Ni nde uzakwizera? ”
Umuvugizi w’Igipolisi cya los Angeles yemeje ko koko Terry yabonanye n’abapolisi kuwa 08 Ugushyingo ariko yirinda kugira byinshi atangaza kuri uwo mubonano.
Terry Crews yakomeje abwira ABC News ko Venit nyuma yaje kumuhamagara akamusaba imbabazi ariko akanga kumusobanurira impamvu nyakuri yatumye amukorera iryo hohotera.
Ku mpamvu yo kuba yari yaratinze gutangaza ibyamubayeho, Terry yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo gutangaza ibi nyuma y’uko abagore benshi bo muri Hollywood bibasiye producer Harvey Weinstein bamushinja kubafata ku ngufu.

Yavuze ko yari yarabishyize inyuma y’umutwe we kandi yumva impamvu aba bagore nabo bari barabigize ibanga, ariko ngo ubwo ibya Weinstein byatangiraga yahise yumva bisa nk’ibyamubayeho.
Uyu producer Weinstein w’imyaka 65 yemera ko yakoze amakosa, ariko abinyujije ku mwunganizi we mu mategeko akemeza ko nta mugore n’umwe yaryamanye nawe mu bamurega batabyumvikanye.
Ni mu gihe Terry Crews we agereranya guhohoterwa n’umuntu ufite ububasha nko kuba kuba imfungwa y’intambara.
Yagize ati: “ Iyo umuntu ufite ububasha arenze izo mbibi, uba imfungwa y’intambara. Uhita uba mu nkambi kubera ko uba ugerageza gushakisha igihe cya nyacyo uzasohokera .”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


