Abaperezida b’ ibihugu bya Afurika bifuza kurekura ingoma nk’ uko bazigezeho?

Sangiza iyi nkuru

Benshi mu ba perezida bategeka ibihugu bya Afurika nyuma y’ ubwigenge bageze ku ngoma bakoreshe ingufu za gisirikare bifuza kurekura ubutegetsi ari uko barushijwe imbaraga.
Mu myaka ishize hari umuntu wabajije Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni niba atekereza kuzava ku ngoma.
Perezida Museveni yamusubije mu magambo macye ati” Nzavaho uko nagiyeho” aha yamuhaye urugero rw’ icyuma kimwe mu bigize igare bita kotapini avuga ko iki cyuma cyinjizwamo n’ inyundo ndetse akaba ari nayo igikuramo.

Kaguta
Perezida Museveni kuva 1986 ayoboye igihugu cya Uganda

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha Perezida Museveni yareruye kuko ntiyashatse kunyura ku ruhande avuga ko kuva muri 1981 kugeza muri 1986 yari mu ishyamba aharanira kubohora igihugu cye ariko nawe akeneye kukiyobora kugeza atagishoboye.
Uyu mugabo rero yabaye intwari kuko yavugishije ukuri , niyo mpamvu abayobozi hafi ya bose ba Afurika barangwa n’ inyota yo kugundira ingoma bakayireka ari uko hakoreshejwe imbaraga bitewe ni uko nabo bagera ku ntebe hamenetse amaraso.
Bizafata igihe kinini kugira ngo abanyapolitiki bo muri Afurika bazamenyere kuva ku butegetsi ku neza kandi hakurikije amahame ya demokrasi kuko usanga n’ abaperezida bagiyeho mu nzira z’ amatora benshi iyo bageze ku ntebe kuyivaho biragorana.
Abdoulaye wade wa Senegal ni umwe mu baperezida batamennye amaraso bajya ku butegetsi, ariko yari yaranze kuburekura ku neza ariko bitewe n’ urwego rwa demokrasi igihugu cya Senegal kigezeho yagiye atabishaka ndetse anakurikiranywa n’ ubutabera ku byaha yaregwaga byanatumye umwana we Karim Wade wari minisitiri afungwa.
Paul biya
Perezida Paul ategeka Cameroun kuva 1982

Perezida Paul Biya wo muri Cameroun we afite umwihariko udasanzwe kuko kuva yatangira gutegeka iki gihugu ku itariki 6 Ugushyingo mu mwaka w’ I 1982 bivugwa ko akunze kuba yibereye mu Bufaransa ndetse n’ ibibazo by’ igihugu abikurikiranira kuri televiziyo.
Ese uyu Paul Biya azavaho neza mu gihe Robert Mugabe yagiye ku ngoma nyuma ye muri 1987 yari yanze kuyirekura.
Perezida wa Tchad ,Idriss Deby Itno ukomoka mu bwoko bw’ abarwayi ba ZAGAWWA, nawe yagiye ku ntebe kuva muri 1990 ni umugabo utavugirwamo kandi udafite gahunda yo kurekura ingoma bitewe n’ amateka ajyanye n’ uburyo yayigezeho.
Deby 1
Idriss Deby Itno , Perezida wa Tchad

Kuva , Deby yatangira kuyobora Tchad amaze guhangana n’ imitwe myinshi imurwanya ariko yagiye yerekana ko adakinishwa no mu gihe byari bimukomereye ntiyacitse intege mu guhashya abanzi be.
Robert Mugabe
Robert Mugabe ntiyorohewe n’igisirikare cya Zimbabwe gishaka ko ibintu bihinduka

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uko bimeze kose , urugero rwa Robert Mugabe wa Zimbabwe rwakagombye kubera Afurika urugero rwiza kubona umukambwe w’ imyaka 93 y’ amavuko kandi waharaniriye ubwigenge ufite n’ ibibazo by’ ubuzima bikomeye yiyumvisha y’ uko agomba kuzaba perezida ubuziraherezo kugeza n’ igihe atangaza ko n’ umurambo we uzategeka.
Bimaze na none kugaragara ko iyo perezida agundiriye ubutegetsi bigira ingaruka ku buzima bw’ igihugu muri rusange(politiki, ubukungu…) ariko no ku muryango we.
 
President Yahya Jammeh
Yahya Jammeh yayoboye Gambia kuva 1994 avaho nabi mu 2017 mu kwezi kwa mbere none ubu ari mu ubuhungiro

 
mubarak
Hosin Mubarak yayoboye Misiri kuva mu 1981 akurwaho n’imyigaragambyo y’abaturage mu 2011

Omar al Bashir
Omar al Bashir yagiye ku ubutegetsi mu 1989, ashinjwa ibyaha byinshi birimo ubwicanyi bwa Jenoside bivugwa ko yakoreye abaturage batuye mu intara ya Darifour

Byagiye biboneka henshi aho umuntu ava ku butegetsi nabi , ahunze , yishwe cyangwa afunze ugasanga inshuti ze n’ umuryango we bahagorerwa. Ese nabandi bamwe mubamaze igihe kubutegetsi bazavaho hakoreshejwe inyundo nk’icyuma kigare Perezida Museveni yavuze?.
 
23667124 1717416994937046 1173376820 n
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *