Benshi mu ba perezida bategeka ibihugu bya Afurika nyuma y’ ubwigenge bageze ku ngoma bakoreshe ingufu za gisirikare bifuza kurekura ubutegetsi ari uko barushijwe imbaraga.
Mu myaka ishize hari umuntu wabajije Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni niba atekereza kuzava ku ngoma.
Perezida Museveni yamusubije mu magambo macye ati” Nzavaho uko nagiyeho” aha yamuhaye urugero rw’ icyuma kimwe mu bigize igare bita kotapini avuga ko iki cyuma cyinjizwamo n’ inyundo ndetse akaba ari nayo igikuramo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha Perezida Museveni yareruye kuko ntiyashatse kunyura ku ruhande avuga ko kuva muri 1981 kugeza muri 1986 yari mu ishyamba aharanira kubohora igihugu cye ariko nawe akeneye kukiyobora kugeza atagishoboye.
Uyu mugabo rero yabaye intwari kuko yavugishije ukuri , niyo mpamvu abayobozi hafi ya bose ba Afurika barangwa n’ inyota yo kugundira ingoma bakayireka ari uko hakoreshejwe imbaraga bitewe ni uko nabo bagera ku ntebe hamenetse amaraso.
Bizafata igihe kinini kugira ngo abanyapolitiki bo muri Afurika bazamenyere kuva ku butegetsi ku neza kandi hakurikije amahame ya demokrasi kuko usanga n’ abaperezida bagiyeho mu nzira z’ amatora benshi iyo bageze ku ntebe kuyivaho biragorana.
Abdoulaye wade wa Senegal ni umwe mu baperezida batamennye amaraso bajya ku butegetsi, ariko yari yaranze kuburekura ku neza ariko bitewe n’ urwego rwa demokrasi igihugu cya Senegal kigezeho yagiye atabishaka ndetse anakurikiranywa n’ ubutabera ku byaha yaregwaga byanatumye umwana we Karim Wade wari minisitiri afungwa.

Perezida Paul Biya wo muri Cameroun we afite umwihariko udasanzwe kuko kuva yatangira gutegeka iki gihugu ku itariki 6 Ugushyingo mu mwaka w’ I 1982 bivugwa ko akunze kuba yibereye mu Bufaransa ndetse n’ ibibazo by’ igihugu abikurikiranira kuri televiziyo.
Ese uyu Paul Biya azavaho neza mu gihe Robert Mugabe yagiye ku ngoma nyuma ye muri 1987 yari yanze kuyirekura.
Perezida wa Tchad ,Idriss Deby Itno ukomoka mu bwoko bw’ abarwayi ba ZAGAWWA, nawe yagiye ku ntebe kuva muri 1990 ni umugabo utavugirwamo kandi udafite gahunda yo kurekura ingoma bitewe n’ amateka ajyanye n’ uburyo yayigezeho.

Kuva , Deby yatangira kuyobora Tchad amaze guhangana n’ imitwe myinshi imurwanya ariko yagiye yerekana ko adakinishwa no mu gihe byari bimukomereye ntiyacitse intege mu guhashya abanzi be.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uko bimeze kose , urugero rwa Robert Mugabe wa Zimbabwe rwakagombye kubera Afurika urugero rwiza kubona umukambwe w’ imyaka 93 y’ amavuko kandi waharaniriye ubwigenge ufite n’ ibibazo by’ ubuzima bikomeye yiyumvisha y’ uko agomba kuzaba perezida ubuziraherezo kugeza n’ igihe atangaza ko n’ umurambo we uzategeka.
Bimaze na none kugaragara ko iyo perezida agundiriye ubutegetsi bigira ingaruka ku buzima bw’ igihugu muri rusange(politiki, ubukungu…) ariko no ku muryango we.



Byagiye biboneka henshi aho umuntu ava ku butegetsi nabi , ahunze , yishwe cyangwa afunze ugasanga inshuti ze n’ umuryango we bahagorerwa. Ese nabandi bamwe mubamaze igihe kubutegetsi bazavaho hakoreshejwe inyundo nk’icyuma kigare Perezida Museveni yavuze?.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com


