Anne Kansiime yahishuye ko nta wundi mukunzi afite nyuma yo gutandukana n'umugabo

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya, Anne Kansiime ukomoka mu gihugu cya Uganda , nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Gerald Ojok bari bamaranye hafi imyaka 5, yijeje abakunzi be ko ameze neza kandi aryohewe n’ubuzima ari kubamo wenyine.
Atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Anne Kansiime yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko yatandukanye n’umugabo we, Gerald Ojok bari bamaranye hafi imyaka 5.
Kansiime azwiho ko akunda guha ubutumwa abakunzi be, akoresheje urukuta rwe rwa Facebook, ari naho bamubariza byinshi bijyanye n’ubuzima bwe bwite.
Ku mugoroba wo ku wa 15 Ugushyingo 2017, ubwo yaganiraga n’abakunzi be, uyu mugore uzwiho impano yo gusetsa yamaze amatsiko abakunzi be ku byo bibazaga nyuma yo gutandukana n’umugabo.
Ati “ntabwo nari nzi ko umuntu yabona ibyishimo nk’ibi nta mugabo, ndishimye cyane nta kibazo mfite”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamubajije niba nta wundi mugabo bacuditse muri iyi minsi, aseka cyane Kansiime yavuze ko nta mukunzi afite ubu kandi atarafata umwanzuro ku buzima bwe.
Ati “ndacyari kwibaza niba hari uwaza mu buzima bwanjye, harimo urujijo, sinzi icyo nakora ku buzima bwanjye muri ibi bihe gusa ntabwo ndi mu rukundo”
uyu mugore kuva yafungura akabari ‘Kubby’s Bar’ umubano we n’umugabo ngo nibwo watangiye kuzamo agatotsi, bimwe mu byo bapfaga harimo no kutagira urubyaro ndetse ngo Kansiime nta mwanya uhagije yamuhaga ahubwo aba yibereye mu bitaramo no mutubyiniro.
an
Anne Kansiime w’imyaka 30 yashakanye na Gerald Ojok mu Ukwakira 2013 gusa nta bana bafitanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *