Nyuma y’imyaka 23 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, ubutabera bw’u Bufaransa bwanze kumva abahoze ari abayobozi b’ingabo mu Bufaransa ku ruhare bashinjwa kugira mu bwicanyi bwabereye mu Bisesero, icyemezo cyahise gikuraho icyizere cya sosiyete sivile zasabaga ko aba bagezwa imbere y’ubutabera bakisobanura.
Ibi bikaba bisobanuye ko Amiral (Rtd) Jacques Lanxande wari umugaba w’ingabo z’u Bufaransa kuva mu 1991-1994, ndetse na Gen.(Rtd) Raymond Germanos, wari umwungirije, batazumvwa n’ubutabera bw’u Bufaransa mu iperereza ku ruhare rw’ingabo z’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Ugushyingo 2017, nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwemeje icyemezo cyafashwe muri Kanama n’umucamanza wakoraga iperereza. Iperereza rikaba ryararebaga ibyabereye mu Bisesero hagati y’itariki 27 kugeza ku itariki 30 Kamena mu 1994.
Ingabo z’u Bufaransa zari muri Operation Turquoise zishinjwa kuba zaratereranye Abatutsi bahigwaga n’abakoraga jenoside mu gihe iminsi itatu mbere y’uko bicwa izi ngabo zari zabonye ko byashobokaga ko bari bwicwe.
Sosiyete sivile zisaba ubutabera zikaba zaravugaga ko uwahoze ari umugaba w’ingabo z’u Bufaransa n’uwari umwungirije batumvishwe n’urukiko iperereza ntacyo ryageraho.
Kwanga gukurikirana ikirego bitangazwa mu gihe umucamanza ukora iperereza atangarije ko nta bimenyetso bihagije byatuma ikibazo kijyanwa mu rukiko. Umuryango Survie ndetse n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu(FIDH), bakaba basanga kwanga guhata ibibazo aba bahoze ari abayobozi b’igisirikare cy’u Bufaransa ahubwo bizarushaho kwangiza iperereza.
Ahanini iyi miryango ikaba yifuzaga kumenya uruhare rw’abari abayobozi bakuru b’ingabo z’u Bufaransa mu gihe cy’iminsi 3 yashize bigaragara ko abasivili b’Abatutsi bo mu Bisesero bari bugarijwe n’abicanyi n’icyo Operation Turquoise yari imaze. Umucamanza wakoze iperereza akaba avuga ko abasirikare bakuru b’u Bufaransa bari bari muri Operation Turquoise bari bafite ububasha bwo gufata icyemezo cyo gutabara ku buryo bitari ngombwa ko bategereza amabwiriza avuye hejuru.

Ibi ariko uyu mucamanza ntabyumvikanaho na Clémence Bectarte, umwunganizi mu mategeko wa FIDH ndetse n’iyi miryango itegamiye kuri leta yemeza ko amabwiriza yo kudatabara Abatutsi bo mu Bisesero yaturutse mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Bufaransa bukareka abicanyi bakivugana Abatutsi basaga 4,000 bari bijejwe gutabarwa.
Kugeza ubu nk’uko bitangazwa na RFI, Gen. Jean-Claude Lafoucarde, wahoze akuriye Operation Turquoise yashyizwe mu rwego rw’umutangabuhamya bituma akwepa gukurikiranwa. Ni mu gihe izi sosiyete sivile zimaze igihe zinifuza kumva uwari minisitiri w’ingabo mu 1994, Franà§ois Léotard.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


