Nyuma y’uruzinduko ruhenze Zari na Diamond bagiriye i London mu Bwongereza, Zari n’amagambo y’urukozasoni yihanije umufana washakaga kumuteranya n’umugabo we avuga ko azabonana na Hamisa Mobeto i Dubai bakagirana ibihe byiza.
Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzaniya afite igitaramo aho agomba kuririmbira abakunzi be i Dubai kuri uyu wa Gatanu, gusa iki gitaramo cyateje urunturuntu ndetse abafana bacyuririraho bavuga amagambo menshi atandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuvuga menshi byakuruwe nuko Hamisa Mobeto na we yateze indege we n’umwana we bava Tanzaniya, nyuma ahita ashyira amafoto n’amashusho kuri instagram ye ari kumwe n’umwana we, gusa yirinze kuvuga aho aherereye.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo umufana wiyita Bussesfares bivugwa ko ari inshuti ya hafi ya Mobeto yafashe aya mafoto n’amashusho abikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga akoresheje urukuta rwe rwa instagram, arangije atuma na Zari abimenya (tag) yandikaho amagambo ashotora Zari.
Dore ikiganiro bagiranye:
Umufana ‘ Bossesfares ’ : Zari, Hamisa yagiye Dubai kurya isi, pole mama!
Zari: Nibyo se koko? kuki se utamuherekeje (Hamisa) ngo umufashe gutandukanaya amaguru”
Uyu munyamuziki uzwi ku izina rya Zari yashakanye na Diamond Platnumz babyarana abana babiri Latifa Dangote na Nillah Dangote , gusa Diamond yaje guca Zari inyuma abyarana n’uyu mukobwa umufana yavugaga ari we wajyanye n’uyu muhanzi i Dubai (Hamisa Mobetto).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


