Mu nsengero nyinshi zimaze kwamamara mu Rwanda, kwatura bivuga kuvugisha ukuri kwambaye ubusa ngo umuntu abone kubabarirwa cyangwa abone imigisha, ku bemera izo nsengero. Nyamara muri izi nsengero, bimwe mu bivugirwa muri iriya mizindaro, birimo amakuru yafasha umuryango mugari, ndetse n’ayafasha ubugenzacyaha. Niho abari abajura bavugira ibyo bibye ariko batasubije, abaretse uburaya bahavugira abo banduje SIDA n’umubare w’inda bakuyemo, yemwe hari n’abagore bavuga uko bacaga inyuma abagabo babo, unahasanga abigamba ko bakijijwe no kunyereza imisoro.
Mu rusengero rumwe rwo mu mujyi wa Kigali, umugore wakabaye yuzukuruje arahagurutse agiye kwihana. “Alelluya, nanjye ndashima Imana ko nari narabaswe n’ubusambanyi, aho nari ngeze aho nifuza kubikorana n’umwe mubo dufitanye isano” . Abandi bati “Amena, Imana ihabwe icyubahiro.
Nyuma y’ubu buhamya, abakirisitu bafashe akaruhuko biremamo amatsinda bongorerana. “Wumvise Nyirakanaka ngo arivamo, uzi ko iriya ngeso ariyo yatumye atandukana n’umugabo. Uziko mu bana bane umugabo yemeyemo babiri gusa kuko abandi atari abe?”
Mu burengerazuba, mu mujyi wa Gisenyi, undi mwana w’umukobwa aza gushima. Ati, “Nanjye ubu mpagaze imbere zanyu nzanywe no gushima. Ubu mundeba maze kugira Lisansi(A0, impamyabumenyi ya kaminuza). Kandi abo twiganye segonderi muranzi, sinigeraga ndenza 48%. Ariko Imana yakoze ibitangaza niga kaminuza ndarangiza, sinari nzi Icyongereza, nta gifaransa yemwe n’ikinyarwanda kari gake. Ariko byose Imana yabigiyemo ndangiza mfite disitengisiyo”(hejuru ya 16/20).
Ntibyaciriye aho, bamwe mu bigana n’uyu mwari muri kaminuza imwe muri Rubavu, bavuga ko kubona amanota ari amanote, cyangwa gutanga umubiri.
Umunyekongo wumva ikinyarwanda wasengeraga aho, yasohotse abaza abandi ukuntu mu Rwanda umuntu atsinda atazi ururimi na rumwe, benshi bakamusubiza ko ari ‘Ubudasa bw’u Rwanda’, nyamara abakeneye abakozi bo bahise bimyoza bati, “ese nk’uyu umuhaye akazi yamarira iki ikigo cyawe, mbega ireme ry’uburezi dusigaranye!?”
Si ibi gusa bivugirwa mu nsengero, kuko hari n’abashima ko bakuyemo inda, Imana ikabafasha ntizibahitane, nyamara ntibibuke ko bihanirwa n’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni kenshi kandi mu nsengero havugirwamo n’ibitajyanye n’ukuri, aho umugore atanga umutungo ho ituro, kandi atabanje kubaza uwo basezeranye ivangamutungo. Abateraniyemo bose bagahimbaza, kandi bashima uri mu makosa.
Abayobozi b’izo nsengero nabo ntibabyitaho, kuko intego yabo iba igezweho. Umwe mu bakirisitu yabwiye Bwiza.com ati, “None se iyo pasiteri asaba kugenda muri V8 kandi afite urusengero rumwe mu gihugu, abona muri parikingi nta mukirisitu wazanye nibura na gikumi, ubwo aba agamije iki? Nonese iyo umuyobozi w’itorero ashishikajwe n’imodoka agendamo, nta gashuri, nta kavuriro murubaka, ubwo mwumva aba agamije iki?”
Uko biri kose, gusenga ni byiza ariko biitondewe byaba indiri ya bamwe mu bahemu, kuko usanga bamwe bigamba ibyo bagezeho mu nzira mbi, abandi ukabasangana imigambi itagamije inyungu z’umuryango nyarwanda, aho bamwe batangira gutera imirwi amaturo, n’abakirisitu batarataha.
Abanyamakuru, abagenzacyaha, ndetse n’abagenzuzi; mu nsengero ni hamwe mu babafasha mu kazi, kuko ibihavugirwa biba bivuye ku mutima wa nyirabyo. Abashakashatsi nabo bakoroherwa mu kwegeranya amakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Umusomyi wa Bwiza


