Ndi umugore w’imyaka 24, umusore yanyimariyemo kandi mfite umugabo, nabuze icyo mukorera-NKORE IKI?
Ubwo nari ndi mu bukwe bw’umukobwa twiganye muri segonderi nibwo nahahuriye n’umusore, mu ijoro tubona akanya turaganira kuko twese twari dufite inshingano muri ubwo bukwe biba ngombwa ko tuharara, twaganiriye byinshi pe, ariko ku munsi wakurikiye turatandukana ariko namubwiye ko mfite umugabo kuko nanamwitabaga kuri telefone yumva. Uyu musore nyuma yakomeje kumpamagara, ariko muri uwo […]
Agathe Kanziga yashakaga guhirika Perezida Habyarimana akamusimbuza musaza we
Inyandiko zinyuranye zagiye zigaragara mu bubiko hirya no hino ku Isi, zagaragaje ko umugore wa Perezida Habyarimana, Agathe Kanziga yagiye aharanira ko musaza we, Colonel Elie Sagatwa yasimbura umugabo we. Uyu Colonel Elie Sagatwa yari umuramu wa Habyarimana ari n’umunyamabanga we wihariye mu bya gisirikare ndetse banapfanye ku itariki ya 6 Mata 1994, ubwo indege […]
Jah Bone Kageme ariyama abaharabika u Rwanda bifashishije indirimbo ze
Umuhanzi w’ Umunyarwanda uba mu Bususwisi, Jah Bone Kageme yamaganiye kure Noble Marara na T Sibomana ku bwo gukoresha ibihangano bye ku nyungu zabo za bo bwite zijyanye na politiki. Akoresheje urukuta rwe, rwa facebook, Jah Bone Kageme yagize ati “Ndabiyamye kandi mbasaba kutazongera gukoresha ibihangano byanjye mu bigambo bya propaganda zigamije kuteza umwuka mubi […]
Afurika y’Epfo: Umusigiti wagwiriye abantu bamwe barakomereka (Amafoto)
Abantu 3 mu gace ka Durban muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, bakomeretse nyuma yo kugwirwa n’umusigiti barimo gusali. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, ni bwo umusigiti uri ku muhanda wa Verulam mu gace ka Durban waguye abarimo baheramo bamwe muri bo bajyanwa kwa muganga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi wa Islam, […]
Umusitari mu gukina filimi z’ubusambanyi yahishuye ibanga ryo gusambanira imbere ya kamera
Ubusanzwe, filimi z’ubusambanyi ni filimi buri wese atakagombye kureba cyangwa gukina, ariko ibitangaje ni uko usanga ahubwo aho kuzigendera kure usanga abantu baba abakuze n’abana bafite amatsiko yo kuzireba. Ibi ngo bigaragazwa no kuba umubare munini w’abatuye mu mijyi ndetse no mu byaro byateye imbere bakuze usanga bararebye izi filimi. Gusa muntu yakwibaza neza niba […]
Umwana yabyutse yicara mu isanduku asaba amazi yo kunywa ubwo biteguraga kumushyingura
Umwana w’umuhungu w’imyaka 2 y’amavuko yatunguye abantu ubwo yabyukaga akicara mu isanduku ubwo bari mu mihango yo kumusezeraho ngo bamushyingure. Uyu mwana wo mu gace ka Belem gaherereye mu Majyaruguru ya BrĂ©sil, ngo yabyutse yicara mu isanduku asaba amazi yo kunywa abantu benshi baratungurwa. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mwana yari amaze umunsi umwe byemejwe […]
Imbonerakure ya mbere ni Imana- Perezida Nkurunziza
Perezida Nkurunziza w’u Burundi, yavugiye mu ruhame ko Imana ariyo Mbonerakure ya mbere, ariko ibyo ntabwo byakiriwe kimwe na bose bitewe n’ibyo zivugwaho birimo n’ubwicanyi. Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe intwari z’igihugu zacyitangiye Perezida Nkurunziza atita abo muri CNDD FDD gusa, wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017 mu Cibitoke, nibwo Nkurunziza […]
Kamonyi: Ruterana uherutse kwica mugenzi we amuteye icyuma yasabiwe igifungo cya burundu
Mu mpera z’icyumweru dusoje, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije dosiye ubushinjacyaha buregamo umugabo witwa Ruterana edouard icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore. Ni mu rubanza rwabaye kuwa 17 Ugushyingo 2017 rukabera aho icyaha cyakorewe mu mudugudu wa Muhambara, akagali ka Kabagesera, umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, Ubushinjacyaha bukaba bwarasabiye uyu […]
Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye uburinzi budasanzwe
Abasirikare benshi kandi bafite intwaro zikomeye bagaragaye ku rukiko rukuru rwa gisirikare i Kampala muri Uganda, ubwo rwari rugiye kuburanisha abashinjwa ishimutwa ry’umunyarwanda Joel Mutabazi. Ubu burinzi budasanzwe bwagaragaye Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, ubwo abopolisi 9 hamwe n’ umunyarwanda Rutagungirwa bagezwaga imbere y’ abacamanza ku cyaha bashinjwa Leta ya Uganda […]
Kenya: Urukiko rwakuyeho inzitizi zabuzaga Uhuru Kenyatta kurahira nyuma yo gutsinda amatora
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20Ugushyingo 2017, urukiko rukuru rwa Kenya rwakuyeho inzitizi zashakaga kongera kuburizamo ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, rwemeza perezida Kenyatta nk’uwatsinze amatora bityo hakaba hahise hanatangira gahunda yo kurebera hamwe uburyo hakwemezwa itariki yo kurahiriraho. Muri iyo nama, umukuru w’urukiko, David Maraga yavuze ko nta mpamvu nimwe […]
Twitter: Konti ya Guverineri Gatabazi yinjiriwe n’abajura bashyiraho filimi z’ubusambanyi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, nibwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yiseguye ku bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter , ko yinjiriwe n’abajura bakoresha ikoranabuhanga (hackers) bashyiraho ibikozasoni. Abicishije kuri uru rukuta, yagize ati “Twitter account yanjye yinjiwemo na hackers or Virus ariko ndi kugerageza kubikemura izo tweets […]
Israel: Impunzi z’abanyafurika zisaga ibihumbi 40 zigiye koherezwa iwabo
Guverinoma ya Israel yatangaje ko igiye kwirukana impunzi z’abanyafurika zibarirwa mu bihumbi bisaga 40 zinjiye muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, zigasubira iwazo. Ibi ni ibikubiye mu myanzuro y’ibyavuye mu nama yateranye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, inama yari iyobowe na minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu ikaba yaranzuye ko izi mpunzi […]
Nyamasheke: Abakuze bagira isoni zo kwipimisha agakoko gatera SIDA
Abari mu kigero cy’imyaka 50 no hejuru yayo, bo mu murenge wa Nyabitekeri ho mu karere ka Nyamasheke, bagira isoni zo kwipimisha agakoko gatera SIDA, ko ari ibyo gukorwa n’abakiri bato. Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mukoma kiri muri uyu murenge, hamwe n’abashinzwe inyigisho ku byerekeranye n’agakoko gatera SIDA, bavuga abari muri iyo myaka baba bafite […]
Igitekerezo: Abanyamakuru, abagenzacyaha n’abagenzuzi bagombye kwitabira insengero, bakumva ubuhamya
Mu nsengero nyinshi zimaze kwamamara mu Rwanda, kwatura bivuga kuvugisha ukuri kwambaye ubusa ngo umuntu abone kubabarirwa cyangwa abone imigisha, ku bemera izo nsengero. Nyamara muri izi nsengero, bimwe mu bivugirwa muri iriya mizindaro, birimo amakuru yafasha umuryango mugari, ndetse n’ayafasha ubugenzacyaha. Niho abari abajura bavugira ibyo bibye ariko batasubije, abaretse uburaya bahavugira abo banduje […]