Agathe Kanziga yashakaga guhirika Perezida Habyarimana akamusimbuza musaza we

Sangiza iyi nkuru

Inyandiko zinyuranye zagiye zigaragara mu bubiko hirya no hino ku Isi, zagaragaje ko umugore wa Perezida Habyarimana, Agathe Kanziga yagiye aharanira ko musaza we, Colonel Elie Sagatwa yasimbura umugabo we.

Uyu Colonel Elie Sagatwa yari umuramu wa Habyarimana ari n’umunyamabanga we wihariye mu bya gisirikare ndetse banapfanye ku itariki ya 6 Mata 1994, ubwo indege ye yahanurwaga bavuye muri Tanzania.

Umugambi wa Kanziga wahishuwe na Rutayisire JVM

Mu ibaruwa, igenewe abanyamakuru, Jean Berchmans Birara yandikiye i Buruseli ku wa 24 Gicurasi 2007, agaruka cyane ku buryo yamenyaga ibyaberaga kwa Perezida Juvenal Habyarimana.

Yagize ati “Jean Marie Rutayisire wari umuyobozi wa Rwandapaints niwe wampaga inkuru zose na we azikuye ku nshuti ze z’ abadiplomate nka Ducky wakoreraga ambasade y’ u Bubuligi ndetse na Linda wari umukozi w’ ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Akomeza avuga uburyo Agathe Kanziga yabonye uburyo umugabo we avugirwamo, ngo ahita atangira gupanga uburyo yamugambanira bityo akazasimburwa na musaza we.

Uyu mugambi Kanziga yari kuwushobozwa n’ amaboko ya basaza be bari ku ibere ku ngoma ya Kinani nka Protais Zigiranyirazo wari perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri ndetse na Colonel Theoneste Bagosora wari Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’ ingabo, we yari mubyara wa Kanziga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aya mateka kandi akongera agasa n’ urupfu rwa Colonel Mayuya Stanislas, wapfuye muri za 1990, inkuru ikamamara bivugwa ko ari Kanziga Agathe wamwicishije kubera y’ uko Perezida Habyarimana yamwizerega ku buryo yashakaga kumutegura ngo azamusimbure.

Akazu kari kiyemeje gufasha Kanziga

Bitewe n’ uko Akazu ka MRND katifuzaga gushyikirana na FPR/Inkontanyi kandi Habyarimana yarumvaga ko igihe kigeze biturutse ku gitutu yotswaga n’ umuryango w’abibumbye, byatumye bene wabo bamukuraho icyizere.

Aho rero niho mu ibaruwa, Jean Berchmans Birara yo ku wa 24 Gicurasi 2007, yerekana uburyo hari umu Colonel wigeze guhamagara Habyarimana kuri telefone amubwira ati” Turifuza kwica Abatutsi bose bo muri Kigali”, icyo gihe ngo Habyarimana amusubiza ati”Ndumva mwahera kuri njye”.

Kuri iyi ngingo nibwo Agathe Kanziga yatangiye gukuraho umugabo icyizere ndetse anishyingikiriza ibyegera by’ umugabo we dore ko yari afite ijambo rikomeye kuko yari ashyigikiwe na benshi mu bari bagize akazu.

Aha niho hatumye hari abavuga ko Perezida Habyarimana ashobora kuba yarishwe n’ abantu bari bagize AKAZU umugore we yiyumvagamo.

Gusa icyifuzo cya Kanziga nticyamuhiriye kuko uyu Colonel Elie Sagatwa yahise apfana na Habyarimana ubwo Col. Bagosora akomeza gahunda, nawe byaramupfanye kuko ingabo za FPR/Inkontanyi zahise zibohora igihugu, Bagosora arahunga.

Kanziga yatabaje amahanga

Na nyuma y’ urupfu rwa Habyarimana, Kanziga ntiyahwemye gushakisha inkunga hirya no hino kubari inshuti z’ umugabo we ngo arebe ko ubutegetsi yabugumana n’abo bari kumwe mu kazu.

Mobutu Sese Seko Kuku Ngbwendu wa Zabanga wa Zaire , Mitterand w’ u Bufaransa ni bamwe mu bagerageje gutera Kanziga ingabo mu bitugu ariko birangira ahungiye i Paris mu Bufaransa ndetse na Bagosora ubu akaba ari mu gihano cy’igifungo cya burundu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Suleiman Hakiza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *