Kenya: Urukiko rwakuyeho inzitizi zabuzaga Uhuru Kenyatta kurahira nyuma yo gutsinda amatora

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20Ugushyingo 2017, urukiko rukuru rwa Kenya rwakuyeho inzitizi zashakaga kongera kuburizamo ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, rwemeza perezida Kenyatta nk’uwatsinze amatora bityo hakaba hahise hanatangira gahunda yo kurebera hamwe uburyo hakwemezwa itariki yo kurahiriraho.
Muri iyo nama, umukuru w’urukiko, David Maraga yavuze ko nta mpamvu nimwe igaragara yatumwa amatora yongera gusubirwamo nyuma y’uko asubiwemo ku nshuro ya 2 muri uyu mwaka, bityo ko nta n’icyabuza uwagize amajwi menshi ari we Kenyatta kuyobora igihugu mu gihe abifitiye ububasha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya matora yabaye kuwa 26 Ukwakira, Uhuru kenyatta akaba ari we wagize amajwi afite ubwiganze bwinshi ugereranyije n’abo bahatanaga, nyuma abatavuga rumwe na we basaba ko amatora yakongera agasubirwamo kuko batemeraga ibyayavuyemo bavuga ko amajwi yabazwe nabi ndetse ko hari n’abayaguyemo benshi.
Aya matora yo muri Kenya yaranzwe n’imvururu zidasanzwe zaterwaga n’abo ku ruhande rutavuga rumwe na Perezida Kenyatta, imyuka iryana mu maso, amasasu n’ibindi, ni byo byatumye abasaga 20 bahasiga ubuzima.
Kugeza ubu, urukiko rwanzuye ko ibyo perezida Kenyatta ashinja nta shingiro bifite, bityo ibyavuye mu matora bikaba bigomba kubahirizwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *