Mu mpera z’icyumweru dusoje, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije dosiye ubushinjacyaha buregamo umugabo witwa Ruterana edouard icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore.
Ni mu rubanza rwabaye kuwa 17 Ugushyingo 2017 rukabera aho icyaha cyakorewe mu mudugudu wa Muhambara, akagali ka Kabagesera, umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, Ubushinjacyaha bukaba bwarasabiye uyu mugabo igihano cy’igifungo cya burundu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu Ruterana akekwaho ko yishe mugenzi we witwaga Nyandwi wari umumotari amuteye icyuma, bakaba baranakodeshaga mu gipangu kimwe, akaba yaramwishe akeka ko amusambanyiriza umugore.
Mu iburanisha rye, uyu mugabo yaburanye yemera icyaha, ariko kubera uburemere bw’icyaha akurikiranyweho n’ingaruka cyateje Nyandwi akabura ubuzima, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.
biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku wa 24 Ugushyingo 2017.
Nppa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


