Ubwo nari ndi mu bukwe bw’umukobwa twiganye muri segonderi nibwo nahahuriye n’umusore, mu ijoro tubona akanya turaganira kuko twese twari dufite inshingano muri ubwo bukwe biba ngombwa ko tuharara, twaganiriye byinshi pe, ariko ku munsi wakurikiye turatandukana ariko namubwiye ko mfite umugabo kuko nanamwitabaga kuri telefone yumva.
Uyu musore nyuma yakomeje kumpamagara, ariko muri uwo mugoroba namutangarije ko mfite umwana n’umugabo, yanze kubyemera ariko n’ubu akomeje kumbwira byinshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yego birashoboka ko naba narashatse nkiri muto ariko mu by’ukuri mfite umugabo kandi n’umwana w’imyaka 2 n’igice w’umuhungu.
Uyu musore nanamwoherereje amafoto y’umugano kuri watsapp ariko akomeza kumbwira ko bitazamubuza kunkunda, ni ukuri njye byandetse pe, banyamakuru ba Bwiza.com nifuje ko mwangira inama n’abandi bose basoma ubu butumwa bwanjye.
Umusore akomeje guhatiriza kandi ukuri kose narakumubwiye, ubu arimo kumbwira ko yagiye Uganda azagaruka kuri 29 z’uku, kandi ngo arashaka ko tuzabonana tukaganira akambwira uburyo yankunze bidasanzwe, namubwira nti ‘ntacyo byakugezaho’, aho kubyakira agahatiriza. Nkore iki?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


