Abari mu kigero cy’imyaka 50 no hejuru yayo, bo mu murenge wa Nyabitekeri ho mu karere ka Nyamasheke, bagira isoni zo kwipimisha agakoko gatera SIDA, ko ari ibyo gukorwa n’abakiri bato.
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mukoma kiri muri uyu murenge, hamwe n’abashinzwe inyigisho ku byerekeranye n’agakoko gatera SIDA, bavuga abari muri iyo myaka baba bafite isoni, ko hagize n’ubabona muri icyo gikorwa yabaseka.
Baganira na Bwiza.com, umwe muri bo avuga ko ibyo kwipimisha agakoko gatera SIDA bo byabarenze, nk’abakecuru b’abapfakazi bo banavuga ko uwababona bipimisha yabakekera ingeso y’ubusambanyi.
Niyirora w’imyaka 73, agira ati “ bikojeje isoni kubona umukecuru nkanjye uherukana n’umugabo mu myaka irenga 15 ishize ntinyuka kujya ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro ngo ngiye kwipimisha SIDA? Ubwo se urumva inkwenene z’abaturage nazikira”?
Arakomeza agira ati “Ubwo se bavuga ko impamvu injyanye kwipimisha nshaje, nta mugabo ngira, ntaragiye kera ari iyihe? Jye numva byaba ari isoni n’agahinda kubona umukecuru cyangwa umusaza rukukuri agenda ngo agiye kwipimisha agakoko gatera SIDA, yaba arutanze muri Nyabitekeri yose.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri, Uwimana Damas, abakangurira kudakinisha ubuzima, ko kwipimisha nta soni biteye, cyane cyane iyo ushaka kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze.
Ati “ni byo koko, hari abakuze bumva biteye isoni kwipimisha agakoko gatera SIDA, bavuga ko byaba bikojeje isoni mu gihe bashyingije, banuzukuruje ariko icyo nabwira abatekereza batyo, ni uko nta myaka igenwe yo kwipimisha agakoko gatera SIDA ngo nuyirenza ube utakwipimisha, nkaba nkangurira n’abakuze kugana ikigo nderabuzima bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze kandi nta soni bikojeje rwose.’’
Avuga ko bagiye gukomeza ubukangurambaga ku bato n’abakuze bakajya bagira akamenyero ko kwipimisha indwara nyinshi ndetse n’aka gakoko bakamenya uko bahagaze.
Ati “biba byiza iyo umuntu amenye uko ahagaze bituma amyenya uburyo yifata nyuma yaho”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko hagendewe ku mibare yagaragajwe n’ibarura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare rijyanye n’imibereho n’ubuzima bw’abaturage muri 2015 ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri aka karere buhagaze kuri 2,2% mu gihe mu myaka 5 ishize bwari kuri 3%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


