Perezida Nkurunziza w’u Burundi, yavugiye mu ruhame ko Imana ariyo Mbonerakure ya mbere, ariko ibyo ntabwo byakiriwe kimwe na bose bitewe n’ibyo zivugwaho birimo n’ubwicanyi.
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe intwari z’igihugu zacyitangiye Perezida Nkurunziza atita abo muri CNDD FDD gusa, wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017 mu Cibitoke, nibwo Nkurunziza yatangaje ko Imbonerakure [ urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi] zigomba kubahwa ndetse ko na we yabaye yo.
Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abari bitabiriye ibyo birori, yagize ati “Imbonerakure ya mbere ni Imana, kuko iri ijambo risobanura “umubonekerwa” Imana niyo ibona byose ikanashobora byose”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko ukoze mu ijisho ry’Imbonerakure aba anakoze mu iry’Imana, Ati “Kugambanira Imbonerakure ni ugukora ibihabanye n’ubushake bw’Imana, Imana ni inshuti z’Abana, urubyiruko,… twese mu ishyaka (CNDD FDD) twatangiye turi Imbonerakure”.
Iri gereranya ntabwo ryanyuze bose, bitewe n’uko Imbonerakure zimaze iminsi zishinjwa n’imiryango itandukanye ndetse na raporo za Loni zikabishimangira ko zikora ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi ku batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho i Burundi.
Babicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Elvis Mutama ati “ Niba Imaba ari Imbonerakure, wowe [Nkurunziza] ukaba umukuru w’Imbonerakure bisobanuye ko uri hejuru y’Imana,…”.
Gatera na we ati “Kugereranya Imana n’Imbonerakure=Abicanyi…..ubugoryi”. Uwitwa Teddy we avuga ko bitari bikwiye ko iri gereranya ribaho, ati “ni gute wagereranya Imana n’abicanyi”.
Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuva mu 2015, ubwo mu Burundi habaga imvururu bamwe bakanahunga, ngo Imbonerakure zagiye zikora ibikorwa by’ubwicanyi, gushimuta n’ibindi by’ihohotera ry’ikiremwamuntu birimo no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa cyane cyane abatavuga rumwe na Leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


