Jah Bone Kageme ariyama abaharabika u Rwanda bifashishije indirimbo ze

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’ Umunyarwanda uba mu Bususwisi, Jah Bone Kageme yamaganiye kure Noble Marara na T Sibomana ku bwo gukoresha ibihangano bye ku nyungu zabo za bo bwite zijyanye na politiki.
Akoresheje urukuta rwe, rwa facebook, Jah Bone Kageme yagize ati “Ndabiyamye kandi mbasaba kutazongera gukoresha ibihangano byanjye mu bigambo bya propaganda zigamije kuteza umwuka mubi mu gihugu…Murata amababa ubwo mwikomwe n’abahanzi”.
Mu burakari bwinshi, uyu muhanzi ugendera ku matwara ya Rastafarian , yakomeje yivuga agira ati “Njye ndi ibuye abubatsi bataye ryabaye insanganyarukuta, unguyeho arasatagurika uwo ngwiriye arajanjagurika”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kageme yaboneyeho umwanya wo kubibutsa ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze budafite aho buhuriye n’ inyungu bwite z’ umuntu runaka ngo ahubwo n’ indirimbo zishishikariza abantu kubaka no kubana mu mahoro.
Uyu Noble Marara na mugenzi we T Sibomana bari basanzwe babarizwa mu ihuriro RNC rikorera mu buhungiro, kugeza magingo aya, amakuru agera kuri bwiza.com akaba avuga ko aba bombi bari kubarizwa muri Mouvement Revolutionaire Rwandais (MRR).
Jah Bone D amaze imyaka 20 akora muzika
Jah Bone D yatangarije inyarwanda.com ko yatangiye muzika ku buryo bweruye mu mwaka wa 1995 muri Festival de la Paix, ko ari bwo yaririmbye imbere y’abantu benshi.

23772124 1721662097845869 1053488261 n
Yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye aha akaba yari mu Rwanda 2014

Mbere ya 1995, Jah Bone D yakoraga umuziki mu buryo butari ubwa kinyamwuga kuko muzika yayitangiye akiri muto avuza umwirongi n’umuduli.”
Kuri ubu amaze kugira indirimbo zirenga 50 gusa izo abenshi bamuziho ni nka’ Si abantu’ ,’Impuhwe,’Gasabo’, 100 days, “Liberez Les Caraibes” n’izindi zinyuranye.
 
Afite abana 3 yabyaranye n’umusuwisikazi
Iyo ubajije Jah Bone D icyatumye ajya mu Busuwisi asubiza agira ati “ Hari muri 1998 , twari tukiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndavuga nti “akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”
23804322 1721661671179245 773704080 n
Ni umuhanzi mu njyana ya Reggae wemewe no mu gihugu cy’u Busuwisi

Iyo byagenze neza Jah Bone Darius Kageme aza mu Rwanda buri mwaka muri gahunda yo gusura inshuti n’abavandimwe.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *