Amakimbirane hagati y’abari gusezererwa mu gisirikare n’abashyashya bari kukinjizwamo kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare mu nkambi ya Kitona mu Ntara ya Kongo yo Hagati, yaguyemo abantu babiri, abandi benshi barakomereka, mu gihe hangijwe n’ibintu byinshi by’ingenzi nk’uko byemezwa na Gen. Matutezulua, Komanda w’inkambi ya gisirikare ya Kitona wemeza ko ibintu byasubiye mu buryo.
Amakuru aturuka mu gisirikare arakomeza avuga ko byose byatangiye ubwo havumburwaga kuri uyu wa Gatatu ushize umurambo w’umuntu utaramenyekanye mu ishyamba hafi y’ikibuga cy’indege cya Kitona. Ku itegeko rya komanda w’ikigo, uwo murambo ushyingurwa n’aba bari kwinjizwa mu gisirikare.
Nyuma yo gushyingura uyu murambo, abasezerewe mu gisirikare bahise bawutaburura bavuga ko ari umwe muri bagenzi babo kandi agomba gushyingurwa mu cyubahiro kandi mu isanduku.
Komanda w’ikigo yahise asaba ko uwo murambo usubizwa mu mva, ibintu bihita bimera nabi, abenda kwinjizwa mu gisirikare n’abasezerewe bakomoka mu mitwe yari yitwaje ibirwanisho yo mu burasirazuba bwa Congo bahita bacakirana batangira imirwano bakoresheje ibibando no guterana amabuye.
Imibare ivugwa y’abapfuye ni abantu babiri, umwe ku ruhande rumwe n’undi ku rundi, nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga, mu gihe abandi benshi bakomeretse na none ku ruhande rumwe cyangwa urundi.
Amakuru kandi akomeza avuga ko hasenywe inkambi yubatswe na komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ya Monusco mu nkambi ya Kitona. Amahema menshi ngo akaba yangijwe andi agatwikwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



