Umuhanzi , Timamu Jean Baptiste ari gutegura igitaramo yise « Humura Mwana Wanjye » kizabera kuri Hotel Dove ku Gisozi hafi ya ULK, ku italiki ya 3 Ukuboza 2017 saa cyenda(15 :00).
Muri iki gitaramo cy’ imbaturamugabo kandi, Timamu azaboneraho umwanya mwiza wo kumurika ku mugaragaro album ye ya 4 yise « Turakomeje » izaba igizwe n’ urusobe rw’indirimbo 10 zicuranzwe mu njyana zitandukanye kandi zinogeye amatwi zinahumuriza imitima ibabaye.

Si ibyo gusa, kuko Timamu azanatumira abahanzi bakomeye nka Pst Faustin Munishi uzwi cyane mu ndirimbo « Yesu Mambo Yote » ukomoka muri Kenya, Bigizi Gentil wamenyekanye mu gihangano cye « Imvugo yiwe ni ihame », Deo Bizimana ucuranga inanga kakahava ndetse n’ itsinda « Kingdom Worship. »

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 2 ahantu hasanzwe , ibihumbi 5 muri VIP naho kubazishyura ibihumbi 10 bazahabwa icyo kunywa ndetse na CDs ya album nshya ya JB Timamu « Turakomeje ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Timamu yavuze kandi ko uyu mwaka wa 2017 awutangiranye imbaraga zidasanzwe avugurura imiririmbire n’ imikorere y’ indirimbo ze ashyira hanze indirimbo nka “ Turakomeje , Twaje, n’izindi yakoze ziri ku rwego mpuzamahanga.
Intego y’ iki gitaramo
Aganira na Bwiza.com yadutangarije ko intego nyamukuru y’ iki gitaramo ari guhumuriza imitima no kubabwira ko akomeje umurimo yahamagariwe aho azanashyira kumugaragaro album ye ya 4 yise “Turakomeje “.
Timamu Jean Baptiste yatangiye guhanga muri 2006
Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com, yagiranye n’ umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza ndetse zinaramya Imana, Jean Baptiste Timamu yadutangarije ko hashize imyaka 11 atangiye gukora umuziki bya kinyamwuga.

Ati « Ndibuka neza icyo gihe dugitangira twitwaga abaririmbyi ku giti cyabo… , ariko ubu turi abahanzi buzuye, ibyo na byo rero byaterwaga n’ imyumvire y’ abantu kuko hari ibibazo byinshi kandi bitandukanye ariko buhoro buhoro bigenda birushaho kuba byiza ».
Tumubajije uko ahagaze magingo aya, Timamu yashimangiye cyane ku iterambere agezeho ku bijyanye n’ imyandikire, tekinike mu miririmbire ndetse n’ akarusho mu gutunganya indirimbo(production).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


