Mu gihe mu mujyi mukuru wa Zimbabwe Harare kuri uyu wa 22 havuzwaga impundu ko umukambwe Robert Gabriel Mugabe yeguye ku butegetsi ,abandi cyane cyane bo mu duce uyu mu Perezida twegeranye n’aho avuka cyangwa ku ivuko bwite bararira ayo kwarika.
Nkuko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ibivuga , ubwo umunyamakuru yatambagizaga micro mu duce twegereye umudugudu Robert Mugabe yavukiyemo ,ahitwa Kutama ,abaturage batandukanye bagize icyo bavuga ku kurekura ubutegetsi kwa Mzee Mugabe .
Uwitwa Johannes Chikanya yabwiye umunyakuru ati: ”
Nkimara kumva ayo makuru ko yeguye , n’ubwo koko hari ibitaragendaga neza ,nahise nibwira nti “bon ,burya koko buri kimwe cyose ku isi kigira iherezo ryacyo” . Uyu musaza Chikanya kandi akaba ari umwe mu basaza bakuranye na Robert Mugabe ,kuva bakiri abana bato.
Yakomeje agira ati : “Iyo mba ari njye wari Perezida mu mwanya we,mba nareguye kera abaturage bakinfitiye urukundu” ,ariko kuri ubu bisa n’aho bari bamaze kumurambirwa ,bityo bitera ikibazo.
Johanne Chikanya yavukiye Kutama mu kwezi kwa gatanu ,umwaka wa 1924 , Kutama kandi hakaba ari ku kilometer 100 uvuye mu burengerazuba bw’ umujyi wa Harare.
N’ubwo ashaje ariko ,Johannes ntashidikanya ko mu bwana bwabo we na Robert Mugabe bagiranye ubuzima bwiza ,ko kandi ibihe bagiranye atazabyibagirwa,ibintu kandi avugana ishema n’urugwiro rwinshi cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agendeye k’uko ibintu bimeze muri ako gace no mu gihugu muri rusange ,Undi mucuruzi w’i Kutama witwa Tobia Sowero nawe agira icyo atangaza ku iterambere ryasakaye hose muri Zimbabwe nk’aho avuga ati:
“Robert Mugabe twe nk’abanya Zimbabwe dufite byinshi tumugomba ,birimo nk’icyubahiro n’agaciro hagendewe ku byo yakoze birimo imihanda ya kaburimbo n’ibindi”. Gusa akongeraho ati “Rero twizere ko bizakomeza”.
N’ubwo bimeze gutyo kandi ,abaturage ba Kutama barishimira ko Robert Mugabe ,mu mwaka wa 2000 ,mu mavugurura ya serivisi z’ubutaka yakoze atigeze abibagirwa ,kuko mu kwambura abazungu ubutaka bugahabwa abaturage ,ngo bahise babona aho gukorera imirimo yabo y’ubuhinzi ,kabone n’ubwo iyi gahunda yanabasigiye ubukene bukomeye kubera abazungu bari bavanywe mu butaka bwari bumenyerewe kubyazwa umusaruro ku rwego rurenze urwo abaturage ubwabo bashobora.
Theophilus Chimanga yagize ati
“Umva ,n’ubwo benshi binubira kutagira akazi n’ibindi ,njye nezezwa n’uko nfite ubutaka bwanjye ku myaka 22 yanjye nkaba nfite aho guhinga no gutura ,kandi nzahora nibuka Robert Mugabe nk’uwampaye ubutaka ,ndetse n’ijambo mu gihugu cyanjye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri make ibyabereye mu mijyi imwen’imwe ya Zimbabwe nka Bulawayo cyangwa Harare , ntacyo byari bibwiye abasore n’abakobwa ,abakecuru n’abasaza ba Kutama aho Mugabe avuka.
Umwe muri bo yagize ati : “Ntabwo twagiye mu mihanda ngo twitere hejuru nk’abandi ,kuko ikiriho ni uko twishimye ku rugero rusanzwe nk’abandi baturage”.
Mu 1996 ubwo Robert Mugabe yarongora bwa kabiri ,nyuma yo gupfusha umugore we wa mbere Sally Hayfron ,abaturage ba Kutama ngo banejejwe no kwirebera imbonankubone ibihangange byo ku isi byari byaje gutaha ubukwe bwa Robert Mugabe na Madame we Grace ,muri abo antu bakomeye baje aho mu mudugudu ,ngo harimo abantu nka Nelson Mandela wahoze ayobora Afrika y’Epfo ,ndetse na Perezida Joachim Chissano wigeze kuyobora Mozambique.
Abaturage ba Kutama basa n’abadafite ikizere gikomeye kuri Perezida mushya wa Zimbabwe uherutse kurahira Nyakubahwa Emmerson Mnangagwa ,aho bavuga ko kwikuramo uwo bita Comrade Bob atari ikintu cyoroshye.
Marjorie Masuwa nawe ni umucuruzi muri Kutama yabwiye Jeune Afrique ati
“Munyemerere mvuge ko Robert Mugabe yari incuti n’umuyobozi utagereranywa , ariko nanone habeho gutegereza umusimbuye ibyo azatugezaho ,gusa apfa kudahirahira yongera kudutangira ubutaka ku bazungu”!
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshall /Bwiza.com
Â


